Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri (Mar 6.7-13; Luka 6.12-16; 9.1-6) |
| 1. | Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n’ubumuga bwose. |
| 2. | Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, |
| 3. | na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w’ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo |
| 4. | na Simoni Zelote, na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye. |
| 5. | Abo cumi na babiri Yesu arabatuma abategeka ati “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y’Abasamariya, |
| 6. | ahubwo mujye mu ntama zazimiye z’umuryango wa Isirayeli. |
| 7. | Nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’ |
| 8. | Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi. |
| 9. | Ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu, |
| 10. | cyangwa imvumba y’urugendo cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye ibimutunga. |
| 11. | “Ariko umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye, abe ari we ubacumbikira mugeze aho muzacumbukurirayo. |
| 12. | Nimwinjira mu nzu mubaramutse, |
| 13. | inzu niba ikwiriye amahoro yanyu ayizemo, ariko niba idakwiriye amahoro yanyu abagarukire. |
| 14. | Kandi nibanga kubacumbikira cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu. |
| 15. | Ndababwira ukuri yuko ku munsi w’amateka, igihugu cy’i Sodomu n’i Gomora kizahanwa igihano cyakwihanganirwa, kuruta icy’uwo mudugudu. |
Uburyo intumwa zizarenganywa |
| 16. | “Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu. |
| 17. | Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi, |
| 18. | bazabashyira abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n’imbere y’abapagani. |
| 19. | Ariko nibabagambanira ntimuzahagarike umutima w’uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya. |
| 20. | Kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka wa So uzabavugisha. |
| 21. | “Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w’umwana azamugambanira, n’abana bazagomera ababyeyi ngo babicishe. |
| 22. | Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. |
| 23. | Nibabarenganiriza mu mudugudu umwe muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri, yuko mutazarangiza imidugudu yose ya Isirayeli, Umwana w’umuntu ataraza. |
Yesu akomeza intumwa ngo zidatinya(Luka 12.2-9) |
| 24. | “Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n’umugaragu ntaruta shebuja. |
| 25. | Birahagije ko umwigishwa amera nk’umwigisha, n’umugaragu akamera nka shebuja. Niba bise nyir’urugo Belizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe! |
| 26. | “Nuko ntimuzabatinye kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana. |
| 27. | Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro, n’ibyo mwongorewe muzabirangururire hejuru y’amazu. |
| 28. | Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu. |
| 29. | Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi, |
| 30. | ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. |
| 31. | Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi. |
| 32. | “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. |
| 33. | Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru. |
Kwikorera umusaraba(Luka 12.51-53; 14.26-27) |
| 34. | “Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. |
| 35. | Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe, |
| 36. | abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe. |
| 37. | “Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye. |
| 38. | Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. |
| 39. | Urengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. |
| 40. | “Ubemera ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye. |
| 41. | Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y’umukiranutsi. |
| 42. | Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.” |