Yesu asobanura uburyo isabato ikwiriye kuziririzwa(Mar 2.23-28; Luka 6.1-5) |
| 1. | Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y’amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya. |
| 2. | Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!” |
| 3. | Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n’abo bari bari kumwe, |
| 4. | ko yinjiye mu nzu y’Imana akarya imitsima yo kumurikwa, amategeko atemeye ko ayirya cyangwa abo bari bari kumwe, keretse abatambyi bonyine? |
| 5. | Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo? |
| 6. | Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano. |
| 7. | Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza, |
| 8. | kuko Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato.” |
Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w’isabato (Mar 3.1-6; Luka 6.6-11) |
| 9. | Avayo ajya mu isinagogi yabo, |
| 10. | asangamo umuntu unyunyutse ukuboko. Babaza Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato?” Ni ko bamubajije ngo babone uko bamurega. |
| 11. | Arabasubiza ati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo? |
| 12. | Mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato.” |
| 13. | Maze abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, kurakira kuba nk’ukundi. |
| 14. | Abafarisayo barasohoka bajya inama, ngo babone uko bazamwica. |
| 15. | Yesu abimenye arahava, abantu benshi bajyana na we abakiza bose, |
| 16. | arabahana ngo batamwamamaza |
| 17. | ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo |
| 18. | “Dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije, Umutima wanjye ukamwishimira.Nzamushyiramo Umwuka wanjye,Azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka. |
| 19. | Ntazatongana, ntazasakuza, Ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye. |
| 20. | Urubingo rusadutse ntazaruvuna, Kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya,Kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe, |
| 21. | kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.” |
Yesu akiza umuntu wari ikiragi akaba n’impumyi(Mar 3.20-30; Luka 11.14-23) |
| 22. | Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka. |
| 23. | Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?” |
| 24. | Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.” |
| 25. | Amenye ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n’umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho. |
| 26. | None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute? |
| 27. | Nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma ari bo babacira urubanza. |
| 28. | Ariko Umwuka w’Imana niba ari we umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw’Imana buba bubaguye gitumo. |
| 29. | “Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye? |
| 30. | “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza. |
| 31. | Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. |
| 32. | Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. |
| 33. | “Nimwite igiti cyiza n’imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n’imbuto zacyo muzite mbi, kuko igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo. |
| 34. | Mwa bana b’incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga. |
| 35. | Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. |
| 36. | “Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka. |
| 37. | Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” |
Yesu yima Abafarisayo ikimenyetso(Mar 8.11-12; Luka 11.16,19-32) |
| 38. | Nuko bamwe mu banditsi n’Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.” |
| 39. | Na we arabasubiza ati “Abantu b’igihe kibi bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy’umuhanuzi Yona. |
| 40. | Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu ikuzimu. |
| 41. | Ab’i Nineve bazahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano. |
| 42. | Umugabekazi w’igihugu cy’i kusi azahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y’isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano. |
| 43. | “Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura. |
| 44. | Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe. |
| 45. | Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b’iki gihe kibi.” |
Bene wabo wa Yesu(Mar 3.31-35; Luka 8.19-21) |
| 46. | Akivugana n’abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvugana na we. |
| 47. | Umuntu aramubwira ati “Nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.” |
| 48. | Na we asubiza ubimubwiye, aramubaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?” |
| 49. | Arambura ukuboko agutunga abigishwa be ati “Dore mama na bene data. |
| 50. | Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.” |