Umugani w’umubibyi (Mar 4.1-12; Luka 8.4-10) |
   | 1. | Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy’inyanja. |
   | 2. | Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya. |
   | 3. | Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati “Umubibyi yasohoye imbuto. |
   | 4. | Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. |
   | 5. | Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure, |
   | 6. | izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma. |
   | 7. | Izindi zigwa mu mahwa, amahwa araruka araziniga. |
   | 8. | Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo. |
   | 9. | Ufite amatwi niyumve.” |
   | 10. | Abigishwa baramwegera baramubaza bati “Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?” |
   | 11. | Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe, |
   | 12. | kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n’icyo yari afite. |
   | 13. | Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘Ni uko iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’ |
   | 14. | Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo‘Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa,Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona. |
   | 15. | Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure,Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri,Amaso yabo bakayahumiriza,Ngo batarebesha amaso,Batumvisha amatwi,Batamenyesha umutima,Bagahindukira ngo mbakize.’ |
Yesu asobanura umugani w’umubibyi (Mar 4.13-20; Luka 8.11-15) |
   | 16. | “Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva. |
   | 17. | Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve. |
   | 18. | “Nuko nimwumve umugani w’umubibyi. |
   | 19. | Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n’izibibwe mu nzira. |
   | 20. | Kandi usa n’izibibwe ku kara, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe, |
   | 21. | ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha. |
   | 22. | Kandi usa n’izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere. |
   | 23. | Kandi usa n’izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.” |
Umugani w’urukungu mu masaka |
   | 24. | Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we, |
   | 25. | nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda. |
   | 26. | Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka. |
   | 27. | Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’ |
   | 28. | Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’ |
   | 29. | Na we ati ‘Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n’amasaka, |
   | 30. | mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.’ ” |
Umugani w’akabuto ka sinapi n’uw’umusemburo(Mar 4.30-34; Luka 13.18-21) |
   | 31. | Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we. |
   | 32. | Na ko ni gato hanyuma y’imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.” |
   | 33. | Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu y’ifu kugeza aho iri busemburwe yose.” |
   | 34. | Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani, |
   | 35. | kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo“Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani,Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw’isi.” |
   | 36. | Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurire umugani w’urukungu rwo mu murima.” |
   | 37. | Arabasubiza ati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu, |
   | 38. | umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b’ubwami, urukungu ni abana b’Umubi, |
   | 39. | umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y’isi, abasaruzi ni abamarayika. |
   | 40. | Nk’uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y’isi. |
   | 41. | Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n’inkozi z’ibibi babikure mu bwami bwe, |
   | 42. | babajugunye mu itanura ry’umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo. |
   | 43. | Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve. |
Umugani w’izahabu n’imaragarita n’urushundura |
   | 44. | “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikira aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima. |
   | 45. | “Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umutunzi ushaka imaragarita nziza, |
   | 46. | abonye imaragarita imwe y’igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura. |
   | 47. | “Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z’amoko yose. |
   | 48. | Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita. |
   | 49. | Uko ni ko bizaba ku mperuka y’isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi, |
   | 50. | babajugunye mu itanura ry’umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo. |
   | 51. | “Ayo magambo yose aho murayumvise?” Baramusubiza bati “Yee.” |
   | 52. | Arababwira ati “Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby’ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir’urugo utanga ibintu bishya n’ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.” |
Yesu asuzugurwa n’abo mu gihugu cy’iwabo (Mar 6.1-6; Luka 4.16-30) |
   | 53. | Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo |
   | 54. | ajya mu gihugu cy’iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he? |
   | 55. | Mbese harya si we wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? |
   | 56. | Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?” |
   | 57. | Ibye birabagusha. Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy’iwabo no mu nzu yabo.” |
   | 58. | Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n’uko batamwizeye. |