Umugani w’ubukwe bw’umwana w’umwami (Luka 14.15-24) |
   | 1. | Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati |
   | 2. | “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora, |
   | 3. | atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza. |
   | 4. | Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibaze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’ |
   | 5. | “Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe, |
   | 6. | abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira, barabica. |
   | 7. | Maze umwami ararakara agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi atwika umudugudu wabo. |
   | 8. | Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye. |
   | 9. | Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’ |
   | 10. | Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n’abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa. |
   | 11. | “Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe. |
   | 12. | Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe?’ Na we arahora rwose. |
   | 13. | Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’, |
   | 14. | kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.” |
Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro (Mar 12.13-17; Luka 20.20-26) |
   | 15. | Maze Abafarisayo baragenda bajya inama y’uko bari bumutegeshe amagambo. |
   | 16. | Bamutumaho abigishwa babo hamwe n’Abaherode bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese. |
   | 17. | Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” |
   | 18. | Ariko Yesu amenya uburiganya bwabo, arababaza ati “Mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe? |
   | 19. | Nimunyereke ifeza y’umusoro.”Bamuzanira idenariyo. |
   | 20. | Arababaza ati “Iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?” |
   | 21. | Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.” Maze arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.” |
   | 22. | Babyumvise barumirwa, bamusiga aho baragenda. |
Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka (Mar 12.18-27; Luka 20.27-40) |
   | 23. | Uwo munsi Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati |
   | 24. | “Mwigisha, Mose yaravuze ngo umuntu napfa batarabyarana, mwene se nahungure umugore we acikure mwene se. |
   | 25. | Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere yararongoye arapfa, maze kuko batabyaranye araga mwene se umugore we. |
   | 26. | Nuko n’uwa kabiri n’uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo. |
   | 27. | Hanyuma wa mugore na we arapfa. |
   | 28. | Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi, ko bose bari bamufite?” |
   | 29. | Yesu arabasubiza ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana. |
   | 30. | Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru. |
   | 31. | Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo |
   | 32. | ‘Ni jye Mana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.” |
   | 33. | Abantu babyumvise batangazwa no kwigisha kwe. |
Itegeko rirusha ayandi gukomera (Mar 12.28-34; Luka 10.25-28) |
   | 34. | Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe, |
   | 35. | umwe muri bo w’umwigishamategeko amubaza amugerageza ati |
   | 36. | “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” |
   | 37. | Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ |
   | 38. | Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. |
   | 39. | N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ |
   | 40. | Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.” |
Yesu ni Umwana wa Dawidi (Mar 12.35-37; Luka 20.41-44) |
   | 41. | Abafarisayo bagiteranye, Yesu arababaza ati |
   | 42. | “Ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?” Baramusubiza bati “Ni mwene Dawidi.” |
   | 43. | Arababaza ati “Nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n’Umwuka amwita umwami we ati |
   | 44. | ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’ |
   | 45. | Nuko ubwo Dawidi amwita umwami we, none abasha ate no kuba umwana we?” |
   | 46. | Ntihagira umuntu wabasha kumusubiza ijambo, ndetse uhereye uwo munsi nta muntu watinyutse kongera kugira icyo amubaza. |