Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko n’abandi benshi (Mat 12.9-14; Luka 6.6-11) |
| 1. | Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko, |
| 2. | bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega. |
| 3. | Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” |
| 4. | Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Baramwihorera. |
| 5. | Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n’uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira. |
| 6. | Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigira inama n’Abaherode ngo babone uko bazamwica. |
| 7. | Maze Yesu n’abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n’abandi benshi b’i Yudaya |
| 8. | n’i Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, n’ab’ahahereranye n’i Tiro n’i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari. |
| 9. | Abwira abigishwa be kugumisha ubwato butoya hafi, ngo abantu batamubyiga. |
| 10. | Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho. |
| 11. | Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubita imbere, barataka cyane bati “Uri Umwana w’Imana.” |
| 12. | Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza. |
Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri (Mat 10.1-4; Luka 6.12-16) |
| 13. | Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari. |
| 14. | Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa, |
| 15. | abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni. |
| 16. | Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero, |
| 17. | na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b’inkuba”, |
| 18. | na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti, |
| 19. | na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye. |
Ibyo gutuka Umwuka Wera (Mat 12.22-32; Luka 11.14-23; 12.10) |
| 20. | Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura. |
| 21. | Nuko ab’iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze. |
| 22. | Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” |
| 23. | Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukana Satani? |
| 24. | Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho. |
| 25. | Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho, |
| 26. | cyangwa Satani iyo yihagurukiye akigabanya, ntabasha kugumaho ashiraho. |
| 27. | “Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y’umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye. |
| 28. | “Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana, |
| 29. | ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.” |
| 30. | Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni. |
Bene wabo wa Yesu (Mat 12.46-50; Luka 8.19.21) |
| 31. | Maze nyina na bene se baraza, bamutumaho ngo aze bahagaze hanze. |
| 32. | Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.” |
| 33. | Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?” |
| 34. | Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati “Dore mama na bene data: |
| 35. | umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.” |