Yesu ari i Nazareti, atuma intumwa (Mat 10.5-15; 13.53-56; Luka 4.16-30; 9.1-6) |
| 1. | Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira. |
| 2. | Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he? |
| 3. | Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera. |
| 4. | Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.” |
| 5. | Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza, |
| 6. | atangazwa n’uko batizeye. Agendagenda mu birorero impande zose yigisha. |
| 7. | Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni. |
| 8. | Abihanangiriza kutajyana ikintu cy’urugendo, keretse inkoni yonyine ati “Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu, |
| 9. | ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n’amakanzu abiri.” |
| 10. | Kandi arababwira ati “Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugeze aho muzayicumbukuriramo. |
| 11. | Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.” |
| 12. | Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane, |
| 13. | birukana abadayimoni benshi, basiga amavuta abarwayi benshi barakira. |
Herode yica Yohana Umubatiza (Mat 14.1-12; Luka 9.7-9) |
| 14. | Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.” |
| 15. | Ariko abandi baravuga bati “Ni Eliya.” Abandi bati “Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi.” |
| 16. | Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana naciye igihanga ni we wazutse”, |
| 17. | kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramuboha amushyira mu nzu y’imbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye. |
| 18. | Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko ucyura muka mwene so.” |
| 19. | Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabona uburyo, |
| 20. | kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ari umukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshi amwumvira anezerewe. |
| 21. | Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, n’abatwara ingabo n’abakire b’i Galilaya ngo baze mu birori. |
| 22. | Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n’abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” |
| 23. | Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w’ubwami bwanjye.” |
| 24. | Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?” Aramusubiza ati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.” |
| 25. | Muri ako kanya agaruka aho umwami ari n’ingoga, aramusaba ati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.” |
| 26. | Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y’abasangira na we, ananirwa kukimwima. |
| 27. | Nuko uwo mwanya atuma umusirikare, amutegeka kuzana igihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y’imbohe, |
| 28. | akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyira nyina. |
| 29. | Abigishwa be babyumvise baraza, bajyana umubyimba bawushyira mu mva. |
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu (Mat 14.13-21; Luka 9.10-17; Yoh 6.1-14) |
| 30. | Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n’ibyo zigishije. |
| 31. | Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.” Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya.” |
| 32. | Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherere. |
| 33. | Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iy’ubutaka babatangayo. |
| 34. | Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi. |
| 35. | Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze, |
| 36. | basezerere bajye mu ngo no mu birorero by’impande zose, bihahire yo ibyo kurya.” |
| 37. | Arabasubiza ati “Mube ari mwe mubagaburira.” Baramubaza bati “Tugende tugure imitsima y’idenariyo magana abiri tuyibahe barye?” |
| 38. | Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.” Babimenye baramusubiza bati “Ni itanu n’ifi ebyiri.” |
| 39. | Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko. |
| 40. | Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo. |
| 41. | Yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyira abantu, n’izo fi ebyiri azibagaburira bose. |
| 42. | Bose bararya barahaga, |
| 43. | bateranya ubuvungukira bw’imitsima n’ubw’ifi, bwuzura intonga cumi n’ebyiri. |
| 44. | Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu. |
Yesu agendesha amaguru hejuru y’amazi (Mat 14.22-33; Yoh 6.15-21) |
| 45. | Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu. |
| 46. | Amaze kubasezerera aragenda azamuka umusozi, ajya gusenga. |
| 47. | Bumwiriraho ubwato bumaze kugera mu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butaka wenyine. |
| 48. | Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanja, asa n’ushaka kubanyuraho. |
| 49. | Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y’inyanja, batekereza ko ari umuzimu barataka, |
| 50. | kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima. Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.” |
| 51. | Aratambuka ajya mu bwato barimo, umuyaga uratuza. Barumirwa cyane |
| 52. | kuko batari basobanukiwe n’ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe. |
Akiza abarwayi benshi (Mat 14.34-36) |
| 53. | Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy’i Genesareti batsika aho. |
| 54. | Bacyomoka ab’aho bamenya Yesu, |
| 55. | birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise. |
| 56. | N’aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z’umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira. |