Bashyira Yesu Pilato (Mat 27.1-14; Luka 23.1-5; Yoh 18.28-38) |
| 1. | Umuseke utambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n’abakuru n’abanditsi, n’abanyarukiko bose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato. |
| 2. | Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Na we aramusubiza ati “Wakabimenye.” |
| 3. | Maze abatambyi bakuru bamurega byinshi. |
| 4. | Pilato yongera kumubaza ati “Mbese nta cyo wireguza ko bakureze byinshi?” |
| 5. | Ariko Yesu ntiyagira ikindi amusubiza, bituma Pilato atangara. |
Pilato acira Yesu urubanza rwo kubambwa (Mat 27.15-31; Luka 23.13-25; Yoh 18.39--19.16) |
| 6. | Nuko muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye. |
| 7. | Nuko muri icyo gihe hariho uwitwaga Baraba wabohanywe n’abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome. |
| 8. | Abantu barazamuka, batangira gusaba ko abagirira nk’uko yamenyereye. |
| 9. | Pilato arababaza ati “Murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayuda?” |
| 10. | Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo ryatumye abatambyi bakuru bamutanga. |
| 11. | Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.” |
| 12. | Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugira nte uwo mwita umwami w’Abayuda?” |
| 13. | Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.” |
| 14. | Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.” |
| 15. | Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubita Yesu imikoba aramutanga ngo abambwe. |
| 16. | Maze abasirikare bamujyana imbere mu rugo rw’urukiko, bahamagara ingabo zose ziraterana. |
| 17. | Bamwambika umwenda w’umuhengeri, baboha ikamba ry’amahwa bararimwambika, |
| 18. | baherako batangira kumuramutsa bati “Ni amahoro, mwami w’Abayuda!” |
| 19. | Bamukubita urubingo mu mutwe, bamucira amacandwe, barapfukama baramuramya. |
| 20. | Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda w’umuhengeri, bamwambika imyenda ye baramusohokana, bamujyana kumubamba. |
Yesu abambwa (Mat 27.32-44; Luka 23.26-43; Yoh 19.17-27) |
| 21. | Batangira umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w’Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu. |
| 22. | Bamujyana ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo “I Nyabihanga.” |
| 23. | Baha Yesu vino ivanze na sumuruna, ariko ntiyayinywa. |
| 24. | Baramubamba, bagabana imyenda ye bayifindiye ngo umuntu amenye uwo ari butware. |
| 25. | Bamubambye ku isaha eshatu. |
| 26. | Urwandiko rw’ikirego rwandikwa hejuru ye, ngo “UMWAMI W’ABAYUDA.” |
| 27. | Bamubambana n’abambuzi babiri, umwe iburyo bwe, n’undi ibumoso. |
| 28. | Ni bwo ibyanditswe byasohoye ngo “Yabaranywe n’abanyabyaha.” |
| 29. | Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe bavuga bati “Ngaho wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, |
| 30. | ikize umanuke uve ku musaraba.” |
| 31. | Abatambyi bakuru n’abanditsi na bo baramucyurira, bamushinyagurira batyo barengurana bati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. |
| 32. | Kristo, Umwami w’Abisirayeli! Namanuke ave ku musaraba nonaha, tubirebe twemere.” Ndetse n’abari babambanywe na we baramutuka. |
Urupfu rwa Yesu (Mat 27.45-56; Luka 23.44-49; Yoh 19.28-30) |
| 33. | Maze isaha zibaye esheshatu, haba ubwirakabiri mu gihugu cyose bugeza ku isaha ya cyenda. |
| 34. | Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” |
| 35. | Maze bamwe mu bahagaze aho babyumvise baravuga ngo “Dorere, arahamagara Eliya.” |
| 36. | Nuko umwe arirukanka yenda sipongo ayuzuza inzoga ikereta, ayishyira ku rubingo arayimusomesha ati “Reka turebe ko Eliya aza kumubambura.” |
| 37. | Maze Yesu avuga ijwi rirenga, umwuka urahera. |
| 38. | Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. |
| 39. | Umutware utwara umutwe w’abasirikare wari uhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Ni ukuri uyu muntu yari Umwana w’Imana.” |
| 40. | Hari n’abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome. |
| 41. | Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n’abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu. |
Bahamba Yesu (Mat 27.57-61; Luka 23.50-56; Yoh 19.38-42) |
| 42. | Bugorobye kuko wari umunsi wo Kwitegura, ari wo munsi ubanziriza isabato, |
| 43. | Yosefu Umunyarimataya, umujyanama w’icyubahiro kandi na we yategerezaga ubwami bw’Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu. |
| 44. | Ariko Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagaza umutware w’abasirikare, amubaza yuko amaze gupfa koko. |
| 45. | Amaze kubyemezwa n’umutware w’abasirikare aha Yosefu intumbi. |
| 46. | Na we agura umwenda w’igitare, arayibambura ayizingira muri uwo mwenda w’igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w’imva. |
| 47. | Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe. |