Kuzuka kwa Yesu (Mat 28.1-8; Luka 24.1-12; Yoh 20.1-10) |
   | 1. | Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusiga. |
   | 2. | Nuko mu museke ku wa mbere w’iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe. |
   | 3. | Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w’igituro?” |
   | 4. | Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane. |
   | 5. | Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw’iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane. |
   | 6. | Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w’i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize. |
   | 7. | Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk’uko yababwiye.’ ” |
   | 8. | Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye. |
Yesu abonekera abigishwa be Mat 28.9-20; Luka 24.36-53; Yoh 20.11-23; Ibyak 1.6-11) |
   | 9. | Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w’iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi. |
   | 10. | Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune. |
   | 11. | Na bo bumvise yuko ari muzima abonywe na we, ntibabyemera. |
   | 12. | Hanyuma y’ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi. |
   | 13. | Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo. |
   | 14. | Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n’umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw’imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka. |
   | 15. | Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. |
   | 16. | Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka. |
   | 17. | Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, |
   | 18. | bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” |
   | 19. | Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw’Imana. |
   | 20. | Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo. |