Yesu atuma abigishwa mirongo irindwi |
   | 1. | Hanyuma y’ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose. |
   | 2. | Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. |
   | 3. | Nimugende, dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama hagati y’amasega. |
   | 4. | Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira. |
   | 5. | Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘Amahoro abe muri iyi nzu.’ |
   | 6. | Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira. |
   | 7. | Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n’ibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze. |
   | 8. | Kandi umudugudu wose mujyamo bakabakira murye ibyo babahaye, |
   | 9. | mukize abarwayi bawurimo mubabwire muti ‘Ubwami bw’Imana burabegereye.’ |
   | 10. | Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabakire, musohoke mujye mu nzira zawo muti |
   | 11. | ‘Umukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bw’Imana bubegereye.’ |
   | 12. | Ndababwira yuko ku munsi w’amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icy’uwo mudugudu. |
   | 13. | “Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n’i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bisize ivu. |
   | 14. | Ariko ku munsi w’amateka, i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. |
   | 15. | Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru? Uzamanuka ugere ikuzimu. |
   | 16. | “Ubumvira ni jye aba yumviye, n’ubanga ni jye aba yanze, kandi unyanga aba yanze n’Uwantumye.” |
Intumwa mirongo irindwi zigaruka |
   | 17. | Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishima bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” |
   | 18. | Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo. |
   | 19. | Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. |
   | 20. | Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” |
   | 21. | Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse. |
   | 22. | “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n’uwo Umwana ashatse kumumenyesha.” |
   | 23. | Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati “Hahirwa amaso areba ibyo mureba, |
   | 24. | kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.” |
Umugani w’Umusamariya w’umunyambabazi |
   | 25. | Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswa no kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” |
   | 26. | Na we aramubaza ati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?” |
   | 27. | Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” |
   | 28. | Yesu aramubwira ati “Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.” |
   | 29. | Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati “Harya mugenzi wanjye ni nde?” |
   | 30. | Yesu aramusubiza ati “Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa. |
   | 31. | Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera. |
   | 32. | N’Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera. |
   | 33. | Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe |
   | 34. | aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza. |
   | 35. | Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’ |
   | 36. | “Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?” |
   | 37. | Aramusubiza ati “Ni uwamugiriye imbabazi.” Yesu aramubwira ati “Genda nawe ugire utyo.” |
Ibya Marita na Mariya |
   | 38. | Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe. |
   | 39. | Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami Yesu yumva ijambo rye. |
   | 40. | Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimana. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?” |
   | 41. | Umwami Yesu aramusubiza ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi |
   | 42. | ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.” |