Somera Bibiliya kuri Telefone
Umugani w’umucamanza n’umupfakazi wamutitirije
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”
Umugani w’Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w’ikoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
“Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
Yesu yakira abana bato (Mat 19.13-15; Mar 10.13-16)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Maze Yesu arabahamagara ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”
Umutware ananirwa kwinjira mu bwami bw’Imana (Mat 19.16-30; Mar 10.17-31)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Yesu na we aramusubiza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Petero aramubwira ati “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami bw’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
utazongerwa ibirutaho cyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho.”
Yesu avuga iby’urupfu rwe (Mat 20.17-19; Mar 10.31-34)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Yesu yihererana n’abo cumi na babiri arababwira ati “Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n’abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w’umuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
kandi nibamara kumukubita imikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.
Yesu ahumura impumyi (Mat 20.29-34; Mar 10.46-52)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Barayibwira bati “Ni Yesu w’i Nazareti uhita.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
“Urashaka ko nkugirira nte?” Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma luka igice cya: