Kuzuka kwa Yesu (Mat 28.1-16; Mar 16.1-8; Yoh 20.1-10) |
| 1. | Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije. |
| 2. | Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro, |
| 3. | binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu. |
| 4. | Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana. |
| 5. | Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye? |
| 6. | Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati |
| 7. | ‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ” |
| 8. | Bibuka amagambo ye. |
| 9. | Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n’umwe n’abandi bose. |
| 10. | Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n’abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye. |
| 11. | Ariko ayo magambo ababera nk’impuha ntibayemera. |
| 12. | Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y’ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n’ibyabaye |
Yesu yiyereka abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi |
| 13. | Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.) |
| 14. | Nuko baganira ibyabaye byose. |
| 15. | Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo, |
| 16. | Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya. |
| 17. | Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro. |
| 18. | Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?” |
| 19. | Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose, |
| 20. | kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba, |
| 21. | kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye. |
| 22. | None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro |
| 23. | ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima. |
| 24. | Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.” |
| 25. | Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. |
| 26. | None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?” |
| 27. | Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we. |
| 28. | Bageze bugufi bw’ikirorero bajyagamo, agira nk’ushaka kugicaho. |
| 29. | Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo. |
| 30. | Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha. |
| 31. | Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona. |
| 32. | Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!” |
| 33. | Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n’umwe bateranye hamwe n’abandi, |
| 34. | bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.” |
| 35. | Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n’uburyo bamumenyeshejwe n’uko amanyaguye umutsima. |
Yesu yiyereka abigishwa be (Mat 28.16-20; Mar 16.14-18; Yoh 20.19-23; Ibyak 1.6-8) |
| 36. | Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” |
| 37. | Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye. |
| 38. | Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu? |
| 39. | Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.” |
| 40. | Avuze ibyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye. |
| 41. | Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?” |
| 42. | Bamuha igice cy’ifi yokeje, |
| 43. | aracyakira akirira imbere yabo. |
Yesu asezera ku bigishwa be |
| 44. | Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.” |
| 45. | Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe, |
| 46. | ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, |
| 47. | kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. |
| 48. | Ni mwe bagabo b’ibyo. |
| 49. | Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.” |
Yesu ajya mu ijuru (Mar 16.19-20; Ibyak 1.9-11) |
| 50. | Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha. |
| 51. | Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru. |
| 52. | Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi, |
| 53. | baguma mu rusengero iteka bashima Imana. |