Yesu avugana n’Umusamariyakazi |
| 1. | Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana, |
| 2. | (icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be), |
| 3. | ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya, |
| 4. | yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya. |
| 5. | Nuko agera mu mudugudu w’i Samariya witwa Sukara, bugufi bw’igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu, |
| 6. | kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n’uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk’isaha esheshatu. |
| 7. | Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”, |
| 8. | (kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.) |
| 9. | Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya. |
| 10. | Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.” |
| 11. | Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n’iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he? |
| 12. | Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n’abana be n’amatungo ye?” |
| 13. | Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota, |
| 14. | ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” |
| 15. | Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.” |
| 16. | Yesu aramubwira ati “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.” |
| 17. | Umugore aramusubiza ati “Nta mugabo mfite.” Yesu aramubwira ati “Uvuze ukuri yuko udafite umugabo, |
| 18. | kuko wari ufite abagabo batanu, n’uwo ufite ubu si uwawe. Ibyo byo ubivuze ukuri.” |
| 19. | Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi. |
| 20. | Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.” |
| 21. | Yesu aramusubiza ati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. |
| 22. | Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda. |
| 23. | Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. |
| 24. | Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” |
| 25. | Umugore aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.” |
| 26. | Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.” |
| 27. | Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n’uko avugana n’uwo mugore, ariko ntihagira umubaza ati “Urashaka iki?” Cyangwa ati “Ni iki gitumye uvugana na we?” |
| 28. | Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati |
| 29. | “Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!” |
| 30. | Bava mu mudugudu ngo baze aho ari. |
| 31. | Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akira ufungure.” |
| 32. | Arababwira ati “Mfite ibyokurya mutazi.” |
| 33. | Abigishwa be barabazanya bati “Mbese hari uwamuzaniye ibyokurya?” |
| 34. | Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. |
| 35. | Mbese ntimuvuga ngo ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira, nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe. |
| 36. | Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n’umusaruzi banezeranwe, |
| 37. | kuko iri jambo ari iry’ukuri ngo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.’ |
| 38. | Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguye umurimo wabo.” |
| 39. | Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudu bizera Yesu, kuko bumvise amagambo y’uwo mugore ahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze byose.” |
| 40. | Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo agumane na bo, asibirayo kabiri. |
| 41. | Hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye. |
| 42. | Maze babwira uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” |
| 43. | Iyo minsi ibiri ishize, avayo ajya i Galilaya, |
| 44. | kuko Yesu yahamije yuko umuhanuzi atagira icyubahiro mu gihugu cy’iwabo. |
| 45. | Ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko babonye ibyo yakoreye i Yerusalemu byose mu minsi mikuru, kuko muri iyo minsi na bo bari bagiyeyo. |
Yesu akiza umuhungu w’umutware |
| 46. | Bukeye yongera kujya i Kana y’i Galilaya, aho yahinduriye amazi vino. Kandi i Kaperinawumu hariho umutware w’umwami, wari urwaje umwana we w’umuhungu. |
| 47. | Yumvise yuko Yesu avuye i Yudaya asohoye i Galilaya aramusanga, amwingingira kumanuka ngo akize umwana we kuko yendaga gupfa. |
| 48. | Yesu aramubwira ati “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n’ibitangaza.” |
| 49. | Uwo mutware aramusubiza ati “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.” |
| 50. | Yesu aramubwira ati “Genda, umwana wawe ni muzima.” Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda. |
| 51. | Bukeye bwaho akiri mu nzira, abagaragu be baramusanganira baramubwira bati “Umwana wawe ni muzima.” |
| 52. | Ababaza igihe yoroherewe baramusubiza bati “Ejo ku isaha ndwi, ni ho ubuganga bwamuvuyemo.” |
| 53. | Nuko se amenya yuko ari yo saha Yesu yamubwiriyemo ati “Umwana wawe ni muzima.” Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n’ab’inzu ye bose. |
| 54. | Icyo ni cyo kimenyetso cya kabiri Yesu yakoze, avuye i Yudaya ageze i Galilaya. |