Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu (Mat 14.13-21; Mar 6.30-44; Luka 9.10-17) |
   | 1. | Hanyuma y’ibyo Yesu ajya hakurya y’Inyanja y’i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya. |
   | 2. | Iteraniro ry’abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi. |
   | 3. | Yesu azamuka umusozi yicaranayo n’abigishwa be. |
   | 4. | Ubwo Pasika, iminsi mikuru y’Abayuda, yendaga gusohora. |
   | 5. | Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?” |
   | 6. | Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore. |
   | 7. | Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.” |
   | 8. | Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati |
   | 9. | “Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?” |
   | 10. | Yesu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk’ibihumbi bitanu. |
   | 11. | Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n’ifi na zo azigenza atyo nk’uko bazishakaga. |
   | 12. | Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.” |
   | 13. | Barateranya buzuza intonga cumi n’ebyiri z’ubuvungukira bwa ya mitsima itanu y’ingano, ubwo abariye bashigaje. |
   | 14. | Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.” |
   | 15. | Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufura asubira ku musozi wenyine. |
Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja(Mat 14.22-34; Mar 6.45-52) |
   | 16. | Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja. |
   | 17. | Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho, |
   | 18. | inyanja ihindurizwa n’umuyaga mwinshi uhuha. |
   | 19. | Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri n’eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja. Ageze bugufi bw’ubwato baratinya. |
   | 20. | Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.” |
   | 21. | Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugera imusozi aho bajyaga. |
Iby’umutsima w’ubugingo |
   | 22. | Bukeye bwaho iteraniro ry’abantu benshi ryari rihagaze hakurya y’inyanja, bamenya yuko hari ubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atikiranye n’abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyine ubwabo. |
   | 23. | Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufi bw’aho baririye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira. |
   | 24. | Nuko abo bantu babonye ko Yesu n’abigishwa be badahari, bikira muri ayo mato ubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo. |
   | 25. | Bamubonye hakurya y’inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?” |
   | 26. | Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga. |
   | 27. | Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.” |
   | 28. | Baramubaza bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?” |
   | 29. | Arabasubiza ati “Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.” |
   | 30. | Baramubaza bati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki? |
   | 31. | Ba sogokuruza bacu bariraga manu mu butayu, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.’ ” |
   | 32. | Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w’ukuri uvuye mu ijuru. |
   | 33. | Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.” |
   | 34. | Baramubwira bati “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.” |
   | 35. | Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato. |
   | 36. | Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera. |
   | 37. | Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato. |
   | 38. | Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka, |
   | 39. | kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w’imperuka. |
   | 40. | Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.” |
   | 41. | Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.” |
   | 42. | Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?” |
   | 43. | Yesu arabasubiza ati “Mwe kwitotomba. |
   | 44. | Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. |
   | 45. | Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi. |
   | 46. | Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data. |
   | 47. | Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho. |
   | 48. | Ni jye mutsima w’ubugingo. |
   | 49. | Ba sekuruza wanyu bariraga manu mu butayu, nyamara barapfuye. |
   | 50. | Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa. |
   | 51. | Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.” |
   | 52. | Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?” |
   | 53. | Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. |
   | 54. | Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka, |
   | 55. | kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyokunywa by’ukuri. |
   | 56. | Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. |
   | 57. | Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye. |
   | 58. | Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk’uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.” |
   | 59. | Ibyo yabivugiye mu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu. |
   | 60. | Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati “Iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?” |
   | 61. | Yesu amenya mu mutima we yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati “Mbese ibyo bibabereye igisitaza? |
   | 62. | None mwabona Umwana w’umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite? |
   | 63. | Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo, |
   | 64. | ariko hariho bamwe muri mwe batizera.” (Kuko uhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n’uzamugambanira uwo ari we.) |
   | 65. | Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.” |
   | 66. | Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. |
   | 67. | Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?” |
   | 68. | Simoni Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, |
   | 69. | natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana?” |
   | 70. | Yesu arabasubiza ati “Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.” |
   | 71. | Uwo yavugaga ni Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wari ugiye kuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri. |