Yesu akiza uwavutse ari impumyi |
| 1. | Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. |
| 2. | Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?” |
| 3. | Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. |
| 4. | Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. |
| 5. | Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.” |
| 6. | Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusiga ku maso, |
| 7. | aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse. |
| 8. | Abaturanyi be n’abamubonaga kera ahora asabiriza barabazanya bati “Uyu si we wicaraga asabiriza?” |
| 9. | Bamwe bati “Ni we.” Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.” Na we arabasubiza ati “Ni jye.” |
| 10. | Baramubaza bati “Mbese wahumutse ute?” |
| 11. | Arabasubiza ati “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo, akansiga ku maso arambwira ati ‘Jya i Silowamu wiyuhagire.’ Nuko ndagenda ndiyuhagira, ndahumuka.” |
| 12. | Baramubaza bati “Ari hehe?” Ati “Simbizi.” |
| 13. | Uwari impumyi bamushyira Abafarisayo. |
| 14. | Kandi ubwo hari ku munsi w’isabato, uwo Yesu yatobeyemo akondo akamuhumura. |
| 15. | Nuko Abafarisayo na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati “Yansize akondo ku maso, ndiyuhagira ndahumuka.” |
| 16. | Bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “Uwo muntu si uw’Imana kuko ataziririza isabato.” Abandi bati “Umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” Baramupfa. |
| 17. | Nuko bongera kubaza uwari impumyi bati “Ku bwawe umuvugaho iki ubwo yaguhumuye?” Ati “Ni umuhanuzi.” |
| 18. | Ariko Abayuda ntibemera yuko yari impumyi agahumuka, kugeza aho bamariye guhamagara ababyeyi b’uwahumutse. |
| 19. | Barababaza bati “Uyu ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi. None yahumuwe n’iki?” |
| 20. | Ababyeyi be barabasubiza bati “Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi. |
| 21. | None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n’uwamuhumuye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, ni umugabo mukuru arivugira.” |
| 22. | Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi. |
| 23. | Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati “Ni umugabo mukuru nimumwibarize.” |
| 24. | Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira bati “Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.” |
| 25. | Na we arabasubiza ati “Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.” |
| 26. | Baramubaza bati “Yakugenjeje ate? Yaguhumuye ate?” |
| 27. | Arabasubiza ati “Maze kubibabwira ntimwabyumva. Icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?” |
| 28. | Baramutuka baramubwira bati “Ni wowe mwigishwa we, ariko twebweho turi abigishwa ba Mose. |
| 29. | Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu ntituzi aho yaturutse.” |
| 30. | Arabasubiza ati “Iri ni ishyano, ko mutazi aho yaturutse kandi ari we wampumuye! |
| 31. | Tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, ariko uyubaha agakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva. |
| 32. | Uhereye kera kose, ntihari haboneka umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi. |
| 33. | Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.” |
| 34. | Baramusubiza bati “Wowe wavukiye mu byaha bisa, ni wowe utwigisha?” Bamusunikira hanze. |
| 35. | Yesu yumvise yuko bamusunikiye hanze aramushaka, amubonye aramubaza ati “Mbese wizeye Umwana w’Imana?” |
| 36. | Na we aramusubiza ati “Databuja, ni nde nkamwizera?” |
| 37. | Yesu aramubwira ati “Wamubonye, kandi ni we muvugana.” |
| 38. | Na we aramubwira ati “Databuja, ndizeye.” Aramupfukamira. |
| 39. | Yesu aravuga ati “Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n’ababona bahume.” |
| 40. | Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubaza bati “Mbese natwe turi impumyi?” |
| 41. | Yesu arababwira ati “Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.” |