Somera Bibiliya kuri Telefone
Umwungeri mwiza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y’abandi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry’intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Abambanjirije bose bari abajura n’abanyazi, ariko intama ntizabumvise.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
“Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kuko ari uw’ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Abayuda bongera kumupfa ku bw’ayo magambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Abandi bati “Ayo magambo si ay’utewe na dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumura impumyi?”
Yesu ahamya ko ari umwe na Se, Abayuda bashaka kumwica
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Icyo gihe hari umunsi mukuru wo kwibuka kwezwa k’urusengero rw’i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y’imbeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Abayuda baramugota baramubaza bati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Yesu arabasubiza ati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n’imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ariko ntimwizera kuko mutari abo mu ntama zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Jyewe na Data turi umwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry’Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w’Imana’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby’ukuri byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Benshi bamwizererayo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yohana igice cya: