Somera Bibiliya kuri Telefone
Yesu asigwa amavuta na Mariya (Mat 26.6-13; Mar 14.3-9)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Mariya yenda igice cy’indatira y’amavuta meza nk’amadahano y’agati kitwa narada y’igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itamamo ayo mavuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w’impiya, akiba ibyo babikagamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Yesu aravuga ati “Nimumureke ayabikire umunsi nzahambwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Abantu benshi b’Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu.
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe (Mat 21.1-11; Mar 11.1-11; Luka 9.28-40)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
benda amashami y’imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka, ni we Mwami w’Abisirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Yesu abonye icyana cy’indogobe, acyicaraho nk’uko byanditswe ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
“Witinya, mukobwa w’i Siyoni, Dore Umwami wawe araje, Ahetswe n’icyana cy’indogobe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Nuko Abafarisayo baravugana bati “Murarora yuko murushywa n’ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.”
Abagiriki bashaka kureba Yesu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
“None umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Data, ubahiriza izina ryawe.” Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.” Abandi bati “Ni marayika uvuganye na we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Yesu arabasubiza ati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ubu urubanza rw’ab’isi rurasohoye, ubu umutware w’ab’iyi si abaye igicibwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Ibyo yabivugiye kugaragaza urupfu yendaga gupfa urwo ari rwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w’umuntu ni nde nyine?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Yesu arababwira ati “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b’umucyo.” Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabihisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
kugira ngo ijambo ry’umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo “Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvuga ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
“Yabahumye amaso, ibanangira imitima, Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima, Bagahindukira ngo mbakize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw’Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
kuko bakundaga gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
numbonye aba abonye uwantumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jye umuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w’imperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n’ibyo nkwiriye kwigisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter50.
Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yohana igice cya: