Yesu acira abigishwa umugani w’umuzabibu n’amashami yawo |
| 1. | “Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. |
| 2. | Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. |
| 3. | None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye. |
| 4. | Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. |
| 5. | “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. |
| 6. | Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya. |
| 7. | Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. |
| 8. | Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. |
| 9. | “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. |
| 10. | Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe. |
| 11. | “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye. |
| 12. | Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze. |
| 13. | Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. |
| 14. | Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. |
| 15. | Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. |
| 16. | Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe. |
| 17. | Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane. |
Uko ab’isi banga Yesu kandi bakanga n’abe |
| 18. | “Ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga. |
| 19. | Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga. |
| 20. | Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu na ryo bazaryitondera. |
| 21. | Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we. |
| 22. | Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo. |
| 23. | Unyanga aba yanze na Data. |
| 24. | Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n’undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data. |
| 25. | Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiye ubusa.’ |
| 26. | “Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data, azampamya. |
| 27. | Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye. |