Yesu abwira abigishwa yuko bazarenganywa |
   | 1. | “Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha. |
   | 2. | Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. |
   | 3. | Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. |
   | 4. | Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. Umumaro Umwuka Wera azabagirira “Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe. |
   | 5. | Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’ |
   | 6. | Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda. |
   | 7. | “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. |
   | 8. | Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka; |
   | 9. | iby’icyaha, kuko batanyizeye, |
   | 10. | n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, |
   | 11. | n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka. |
   | 12. | “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. |
   | 13. | Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. |
   | 14. | Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. |
   | 15. | Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’ |
   | 16. | “Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.” |
   | 17. | Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ” |
   | 18. | Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.” |
   | 19. | Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’? |
   | 20. | Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero. |
   | 21. | Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi. |
   | 22. | Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka. |
   | 23. | Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. |
   | 24. | Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye. |
   | 25. | “Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye. |
   | 26. | Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data, |
   | 27. | kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana. |
   | 28. | Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.” |
   | 29. | Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye. |
   | 30. | Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.” |
   | 31. | Yesu arabasubiza ati “None murizeye? |
   | 32. | Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. |
   | 33. | Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” |