Yesu asabira abigishwa be n’abandi bose bazamwizera |
| 1. | Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akubahishe, |
| 2. | nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho. |
| 3. | Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo. |
| 4. | Nakubahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. |
| 5. | Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa. |
| 6. | “Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe. |
| 7. | None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe, |
| 8. | kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye. |
| 9. | “Ndabasabira. Sinsabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe, |
| 10. | kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo. |
| 11. | Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. |
| 12. | Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore. |
| 13. | Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo. |
| 14. | Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. |
| 15. | Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. |
| 16. | Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi. |
| 17. | Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri. |
| 18. | Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi, |
| 19. | kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejwe ukuri. |
| 20. | “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, |
| 21. | ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye. |
| 22. | Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. |
| 23. | Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze. |
| 24. | “Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. |
| 25. | Data ukiranuka, ab’isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n’aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye. |
| 26. | Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.” |