Bafata Yesu (Mat 26.36,47-56; Mar 14.43-50; Luka 22.47-53) |
   | 1. | Yesu amaze kuvuga ayo magambo asohokana n’abigishwa be, yambuka umugezi witwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n’abigishwa be. |
   | 2. | Kandi na Yuda umugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n’abigishwa be kenshi. |
   | 3. | Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z’abasirikare n’abagaragu b’abatambyi bakuru n’ab’Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n’imuri n’intwaro. |
   | 4. | Yesu amenye ibyenda kumubaho byose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?” |
   | 5. | Baramusubiza bati “Ni Yesu w’i Nazareti.” Arababwira ati “Ni jye.” Na Yuda umugambanira yari ahagararanye na bo. |
   | 6. | Amaze kubabwira ati “Ni jye”, bagenza imigongo bagwa hasi. |
   | 7. | Nuko yongera kubabaza ati “Murashaka nde?” Bati “Ni Yesu w’i Nazareti.” |
   | 8. | Yesu arabasubiza ati “Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka mureke aba bagende.” |
   | 9. | Yabivugiye atyo kugira ngo rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzeho n’umwe.” |
   | 10. | Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko. |
   | 11. | Nuko Yesu abwira Petero ati “Subiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?” |
Yesu aregerwa imbere ya Kayafa, Petero amwihakana gatatu (Mat 26.57-75; Mar 14.55-72; Luka 22.54-71) |
   | 12. | Nuko izo ngabo n’umutware wazo n’abagaragu b’Abayuda bafata Yesu baramuboha, |
   | 13. | babanza kumujyana kwa Ana kuko yari sebukwe wa Kayafa, wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka. |
   | 14. | Kandi Kayafa ni we wagiriye Abayuda inama ati “Birakwiriye ko umuntu umwe apfira abantu.” |
   | 15. | Simoni Petero n’undi mwigishwa bakurikira Yesu. Uwo mwigishwa yari azwi n’umutambyi mukuru, yinjirana na Yesu mu rugo rw’umutambyi mukuru. |
   | 16. | Ariko Petero yari ahagaze hanze ku irembo. Wa mwigishwa wundi wari uzwi n’umutambyi mukuru, arasohoka avugana n’umuja ukumira, nuko yinjiza Petero. |
   | 17. | Uwo muja ukumira abaza Petero ati “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b’uriya muntu?” Aramusubiza ati “Oya, sindi umwigishwa we.” |
   | 18. | Abagaragu n’abasirikare bari bahagaze aho, bacanye umuriro w’amakara kuko hari imbeho barota, na Petero na we yari kumwe na bo ahagaze yota. |
   | 19. | Nuko umutambyi mukuru abaza Yesu iby’abigishwa be n’ibyo yigishaga. |
   | 20. | Yesu aramusubiza ati “Nigishaga ab’isi neruye, iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero aho Abayuda bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa. |
   | 21. | Urambariza iki? Abumvaga ba ari bo ubaza ibyo nababwiye, ni bo bazi ibyo navuze.” |
   | 22. | Amaze kuvuga atyo, umwe mu basirikare wari uhagaze aho akubita Yesu urushyi ati “Uku ni ko usubiza umutambyi mukuru?” |
   | 23. | Yesu aramusubiza ati “Niba mvuze ikibi kimpamye. Ariko niba ari neza umpoye iki?” |
   | 24. | Nuko Ana amwohereza ari imbohe kuri Kayafa, umutambyi mukuru. |
   | 25. | Ubwo Simoni Petero yari ahagaze yota. Baramubaza bati “Mbese nawe nturi uwo mu bigishwa be?” Arabihakana ati “Oya, sindi uwo muri bo.” |
   | 26. | Umwe mu bagaragu b’umutambyi mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yaciye ugutwi aramubaza ati “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?” |
   | 27. | Petero yongera kubihakana, muri ako kanya inkoko irabika. |
Yesu bamujyana kwa Pilato (Mat 27.1-2,11-31; Mar 15.1-15; Luka 23.1-5,13-25) |
   | 28. | Bavana Yesu kwa Kayafa bamujyana mu rukiko, hari mu museke. Ubwabo ntibinjira mu rukiko ngo batihumanya, bakabura uko barya ibya Pasika. |
   | 29. | Nuko Pilato arasohoka ajya aho bari ati “Uyu muntu muramurega iki?” |
   | 30. | Baramusubiza bati “Uyu iyaba atakoze icyaha ntituba tumukuzaniye.” |
   | 31. | Pilato arababwira ati “Nimumujyane, abe ari mwe mumucira urubanza nk’uko amategeko yanyu ari.” Abayuda baramubwira bati “Twebwe ntitwemererwa kwica umuntu”, |
   | 32. | ngo ijambo rya Yesu risohore, iryo yavuze rimenyesha urupfu agiye gupfa. |
   | 33. | Pilato yongera kwinjira mu rukiko, ahamagara Yesu aramubaza ati “Wowe uri umwami w’Abayuda?” |
   | 34. | Yesu na we aramubaza ati “Mbese ibyo ubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?” |
   | 35. | Pilato aramusubiza ati “Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab’ubwoko bwanyu n’abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?” |
   | 36. | Yesu aramusubiza ati “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’ino.” |
   | 37. | Pilato aramubaza ati “Noneho ga uri umwami?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye.” |
   | 38. | Pilato aramubaza ati “Ukuri ni iki?” Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho. |
   | 39. | Icyakora mufite umugenzo ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika. Mbese murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayuda?” |
   | 40. | Ariko bongera gusakuza bati “Si we dushaka, ahubwo utubohorere Baraba.” Baraba uwo yari umwambuzi. |