Ibya Ananiya na Safira |
| 1. | Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu |
| 2. | agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyira intumwa. |
| 3. | Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu? |
| 4. | Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigira inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.” |
| 5. | Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi. |
| 6. | Nuko abasore barahaguruka baramukubira, baramujyana baramuhamba. |
| 7. | Hahise nk’amasaha atatu, umugore we arinjira atazi uko byagenze, |
| 8. | Petero aramubaza ati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?” Aramusubiza ati “Yee, ni byo.” |
| 9. | Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w’Umwami Imana? Dore ibirenge by’abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.” |
| 10. | Muri ako kanya amugwa ku birenge umwuka urahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n’umugabo we. |
| 11. | Itorero ryose n’ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi. |
Intumwa zikora ibitangaza byinshi |
| 12. | Ibimenyetso n’ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye. |
| 13. | Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga n’umwe muri bo watinyukaga kwifatanya na bo. |
| 14. | Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b’abagabo n’abagore, |
| 15. | byatumaga bazana abarwayi mu nzira bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe. |
| 16. | Hateraniraga benshi bavuye no mu midugudu ihereranye n’i Yerusalemu, bazanye abababazwa n’abadayimoni bose bagakizwa. |
Intumwa zishyirwa mu nzu y’imbohe, marayika azikuramo |
| 17. | Ibyo ni byo byatumye umutambyi mukuru ahagurukana n’abari kumwe na we bose, ari bo gice kitwa icy’Abasadukayo, buzura ishyari |
| 18. | bafata intumwa bazishyira mu nzu y’imbohe zose. |
| 19. | Maze nijoro marayika w’Umwami Imana akingura inzugi z’inzu y’imbohe, arabasohora arababwira ati |
| 20. | “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubu bugingo.” |
| 21. | Babyumvise batyo, binjira mu rusengero mu museke barigisha. Bakiriyo umutambyi mukuru ajyana n’abari bafatanije na we, bahamagara abanyarukiko n’abakuru bose b’Abisirayeli, maze batuma mu nzu y’imbohe kuzana intumwa. |
| 22. | Ariko bagiye ntibazisanga mu nzu y’imbohe. Nuko baragaruka barababwira bati |
| 23. | “Inzu y’imbohe dusanze ikinze neza, n’abarinzi bahagaze inyuma y’inzugi, maze dukinguye ntitwagira umuntu dusangamo.” |
| 24. | Umutware w’urusengero n’abatambyi bakuru bumvise ayo magambo, bayoberwa iby’intumwa ibyo ari byo, bibaza uko bizamera. |
Bongera gufata intumwa, bazihana |
| 25. | Ariko haza umuntu arababwira ati “Dore ba bantu mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.” |
| 26. | Maze uwo mutware n’abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye. |
| 27. | Bamaze kubashyira imbere y’abanyarukiko, |
| 28. | umutambyi mukuru arababaza ati “Ntitwabihanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!” |
| 29. | Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu. |
| 30. | Imana ya sogokuruza yazuye Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti. |
| 31. | Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n’Umukiza, aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha. |
| 32. | Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n’Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.” |
| 33. | Babyumvise bazabiranywa n’uburakari, bashaka kubica. |
| 34. | Ariko mu rukiko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n’abantu bose, arahaguruka ategeka ko baheza intumwa akanya gato. |
| 35. | Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu. |
| 36. | Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa. |
| 37. | Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa haduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n’abamwumviraga bose baratatana. |
| 38. | Kandi none ndababwira nti ‘Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa, |
| 39. | ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ” |
| 40. | Baramwumvira, nuko bahamagara intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura. |
| 41. | Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina. |
| 42. | Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo. |