Abadiyakoni ba mbere |
| 1. | Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose. |
| 2. | Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry’Imana kwicara ku meza tugabura. |
| 3. | Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo. |
| 4. | Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry’Imana.” |
| 5. | Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n’Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y’Abayuda, |
| 6. | babashyira imbere y’intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza. |
| 7. | Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera. |
Abayuda bafata Sitefano bamurega ibinyoma |
| 8. | Sitefano wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye. |
| 9. | Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy’Abaliberutino n’iy’Abanyakurene n’iy’Abanyalekizanderiya n’iy’Abanyakilikiya n’iy’Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano, |
| 10. | nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n’Umwuka bimuvugisha. |
| 11. | Nuko bagurira abagabo bo kuvuga bati “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Mose n’Imana.” |
| 12. | Boshya abantu n’abakuru n’abanditsi baramusumira, baramufata bamushyira abanyarukiko. |
| 13. | Nuko bahagurutsa abagabo b’ibinyoma baravuga bati “Uyu muntu ntabwo asiba gutuka Ahera n’amategeko, |
| 14. | kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ” |
| 15. | Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n’aha marayika. |