Urugendo rwa mbere rwa Pawulo rwo kuvuga ubutumwa |
| 1. | Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w’Umunyakurene na Manayeni wareranywe n’Umwami Herode, hariho na Sawuli. |
| 2. | Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.” |
| 3. | Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza. |
Ibyabaye i Kupuro bya Eluma w’umukonikoni |
| 4. | Nuko batumwe n’Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro. |
| 5. | Bageze i Salamini bamamaza ijambo ry’Imana mu masinagogi y’Abayuda, Yohana na we abafasha. |
| 6. | Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w’Umuyuda, umuhanuzi w’ibinyoma witwaga Bariyesu, |
| 7. | ari kumwe n’umutware Serugiyo Pawulo wari umunyabwenge. Uwo ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaka kumva ijambo ry’Imana. |
| 8. | Ariko Eluma w’umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera. |
| 9. | Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati |
| 10. | “Wa muntu we, wuzuye uburiganya n’ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z’Umwami Imana zigororotse? |
| 11. | Nuko dore ukuboko k’Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.” Muri ako kanya igihu kiramugwira, n’umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata. |
| 12. | Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k’Umwami Yesu. |
Pawulo yigisha muri Antiyokiya y’i Pisidiya |
| 13. | Pawulo n’abo bari kumwe batsukira i Pafo, barambuka bafata i Peruga y’i Pamfiliya, Yohana abasigayo ajya i Yerusalemu. |
| 14. | Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y’i Pisidiya. Ku munsi w’isabato binjira mu isinagogi baricara. |
| 15. | Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b’isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.” |
| 16. | Pawulo arahaguruka arabamama, arababwira ati “Bagabo b’Abisirayeli, namwe abubaha Imana nimwumve. |
| 17. | Imana y’ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranije ba sogokuruza, kandi ishyira abantu hejuru ubwo bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, ibakurishayo ukuboko gukomeye. |
| 18. | Yihanganira ingeso zabo nk’imyaka mirongo ine bari mu butayu. |
| 19. | Imaze kurimburira amahanga arindwi mu gihugu cy’i Kanani, ibaha igihugu cyabo ho gakondo. |
| 20. | Maze hashize nk’imyaka magana ane na mirongo itanu, ibaha abacamanza kugeza ku muhanuzi Samweli. |
| 21. | “Bukeye basaba Imana kubaha umwami, nuko ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma. |
| 22. | Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.’ |
| 23. | Mu rubyaro rw’uwo ni ho Imana yakomoreye Abisirayeli Umukiza Yesu, nk’uko yabisezeranije. |
| 24. | Yohana yamubanjirije ataraza, yigisha ubwoko bw’Abisirayeli bwose iby’umubatizo wo kwihana. |
| 25. | Nuko Yohana yenda kurangiza urugendo rwe arababaza ati ‘Mutekereza ko ndi nde?’ Ati ‘Si ndi we, ahubwo hariho uzaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto zo mu birenge bye.’ |
| 26. | “Bene Data, bana b’umuryango wa Aburahamu namwe abubaha Imana, kuri twe ni ho ijambo ry’ako gakiza ryatumwe. |
| 27. | Kuko abatuye i Yerusalemu n’abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y’ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa, |
| 28. | kandi nubwo babuze impamvu zo kumwicisha basaba Pilato kumwica. |
| 29. | Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti bamushyira mu mva. |
| 30. | Ariko Imana iramuzura. |
| 31. | Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y’abo bantu. |
| 32. | Natwe turababwira inkuru nziza y’isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza, |
| 33. | yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu, nk’uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri ngo ‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’ |
| 34. | Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati ‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka.’ |
| 35. | No muri Zaburi yindi yaravuze ati ‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’ |
| 36. | Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora, |
| 37. | ariko uwo Imana yazuye ntarakabora. |
| 38. | Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha, |
| 39. | kandi uwizera wese atsindishirizwa na we mu bintu byose, ibyo amategeko ya Mose atabashaga kubatsindishiriza. |
| 40. | Nuko mwirinde kugira ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bitabasohoraho ngo |
| 41. | ‘Dore mwa banyagasuzuguro mwe, Mutangare murimbuke, Kuko nkora umurimo mu gihe cyanyu, Uwo mutazemera naho umuntu yawubasobanurira.’ ” |
| 42. | Bagisohoka, barabinginga ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku isabato ikurikiyeho. |
| 43. | Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n’ababakurikije bakubaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw’Imana. |
Abayuda banga agakiza, Pawulo ahindukirira abanyamahanga |
| 44. | Ku isabato ikurikiraho, ab’umudugudu hafi ya bose bateranira kumva ijambo ry’Imana. |
| 45. | Ariko Abayuda babonye abantu ko ari benshi bagira ishyari ryinshi, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka. |
| 46. | Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga, |
| 47. | kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati ‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w’abanyamahanga, Ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y’isi.’ ” |
| 48. | Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry’Imana, abari batoranirijwe ubugingo buhoraho bose barizera. |
| 49. | Ijambo ry’Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose. |
| 50. | Ariko Abayuda boshya abagore b’icyubahiro bubaha Imana n’abakuru b’uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukane mu gihugu cyabo. |
| 51. | Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo. |
| 52. | Abigishwa buzura umunezero n’Umwuka Wera. |