Somera Bibiliya kuri Telefone
Impaka zivuye ku byo gukebwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk’uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Habaho impaka nyinshi n’imburanya kuri Pawulo na Barinaba n’abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n’abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n’abakuru kugira ngo bajye inama y’izo mpaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Abo bamaze guherekezwa n’Itorero banyura i Foyinike n’i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Basohoye i Yerusalemu, ab’Itorero n’intumwa n’abakuru barabakira. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ariko bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.
Inama yabereye Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Intumwa n’abakuru bateranira kujya inama y’ayo magambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry’ubutumwa bwiza bizere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Imana irondora imitima y’abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk’uko yamuduhaye natwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ahubwo twizera yuko ubuntu bw’Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk’uko na bo bazakizwa na bwo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n’ibitangaza byose Imana yabahaye gukora mu banyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Barangije kuvuga Yakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Amagambo y’abahanuzi ahura n’ibyo nk’uko byanditswe ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
‘Hanyuma y’ibyo nzahindukira, Nongere nubake inzu ya Dawidi yaguye, Nzasana ahasenyutse hayo nyihagarike,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Kugira ngo abantu basigaye bashakane Uwiteka, N’abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ni ko Uwiteka avuga, ari we ukora ibyo byose, Abimenye uhereye kera kose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by’ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n’ibinizwe, n’amaraso,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”
Urwandiko Itorero ryandikiye abanyamahanga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Maze intumwa n’abakuru hamwe n’ab’Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo “Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n’i Siriya n’i Kilikiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
twashimye guhuza inama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n’abo dukunda Barinaba na Pawulo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
abantu bahaze amagara yabo ku bw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Nuko dutumye Yuda na Sila, na bo ubwabo bazababwira n’ururimi bimwe n’ibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.”
Bajyana urwandiko muri Antiyokiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Barusomye bishimira uko guhugurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahuguza bene Data amagambo menshi barabakomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Bamaze iminsi bene Data babasezerera amahoro, ngo basubire ku babatumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ariko Sila we ashima gusigarayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry’Umwami Yesu, bafatanyije n’abandi benshi.
Urugendo rwa kabiri rwa Pawulo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubire tugenderere bene Data bo mu midugudu yose, aho twavuze ijambo ry’Umwami Yesu tumenye uko bameze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw’Umwami Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Anyura i Siriya n’i Kilikiya, akomeza amatorero.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: