Pawulo yiregura imbere y’abanyarukiko |
| 1. | Pawulo atumbira abanyarukiko arababwira ati “Bagabo bene Data, nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y’Imana kugeza kuri uyu munsi.” |
| 2. | Ananiya umutambyi mukuru ategeka abamuhagaze iruhande kumukubita ku munwa. |
| 3. | Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusika rwasizwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk’uko amategeko ategeka, maze ugategeka ko bankubita uca ku mategeko?” |
| 4. | Abahagaze aho bati “Uratuka umutambyi mukuru w’Imana?” |
| 5. | Pawulo ati “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru, kuko byanditswe ngo ‘Ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’ ” |
| 6. | Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy’Abasadukayo, ikindi akaba ari icy’Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w’Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw’abapfuye.” |
| 7. | Amaze kuvuga atyo habaho intonganya z’Abafarisayo n’Abasadukayo, abantu birema ibice |
| 8. | kuko Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n’umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose. |
| 9. | Habaho urusaku rwinshi, abanditsi bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo barahaguruka bajya impaka bati “Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Niba umwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?” |
| 10. | Habaho intonganya nyinshi, umutware w’ingabo atinya yuko batanyagura Pawulo, ni ko gutegeka ingabo kumanuka ngo zimubanyage ku maboko, zimujyane mu rugo rw’igihome. |
| 11. | Mu ijoro ry’uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma.” |
Abayuda bahigira kwica Pawulo |
| 12. | Bukeye Abayuda baraterana, bararahira bahiga yuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo. |
| 13. | Abahuje inama yo kurahira batyo basagaga mirongo ine. |
| 14. | Bajya ku batambyi bakuru n’abakuru bati “Twarahiye, twahize ibikomeye yuko tutazarya tutarica Pawulo. |
| 15. | Nuko mwebwe n’abanyarukiko mubwire umutware w’ingabo amumanure amubagezeho, maze mwigire nk’abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turaba twiteguye kumwica atarabageraho.” |
| 16. | Ariko mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumucira igico, nuko araza yinjira mu rugo rw’igihome abibwira Pawulo. |
| 17. | Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe aramubwira ati “Jyana uyu muhungu ku mutware w’ingabo, kuko afite icyo amubwira.” |
| 18. | Na we aramujyana amushyira umutware w’ingabo ati “Imbohe Pawulo yampamagaye, aranyinginga ngo nkuzanire uyu muhungu, kuko afite icyo ashaka kukubwira.” |
| 19. | Umutware w’ingabo amufata ukuboko, aramwihererana aramubaza ati “Icyo ushaka kumbwira ni iki?” |
| 20. | Aramusubiza ati “Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejo uzamanure Pawulo umujyane mu rukiko, na bo bigire nk’abashaka kumubaza ibye ngo barusheho kubimenya neza. |
| 21. | Ariko ntubumvire kuko abantu babo basaga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.” |
| 22. | Umutware w’ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati “Ntugire uwo ubwira yuko umburiye ibyo.” |
Umutware w’ingabo yohereza Pawulo i Kayisariya |
| 23. | Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n’abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n’abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu. |
| 24. | Kandi bashake inyamaswa ziheka kugira ngo bazitwareho Pawulo, bamushyikirize Feliki umutegeka mukuru, ari muzima.” |
| 25. | Yandika urwandiko ati |
| 26. | “Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe Kilawudiyo Lusiya ndagutashya cyane. |
| 27. | Ndakumenyesha yuko uyu muntu yari amaze gufatwa n’Abayuda bari bagiye kumwica, mpubukana n’ingabo turamukiza, menye ko ari Umuroma. |
| 28. | Nuko nshatse kumenya icyo bamurega icyo ari cyo, mujyana mu rukiko rwabo. |
| 29. | Mbona yuko aregwa impaka zo mu mategeko yabo, ariko nta cyo yarezwe gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha. |
| 30. | Bukeye mburiwe yuko benda kumwubikira mukoherereza uwo mwanya, kandi ntegeka abarezi be ko bamuregera imbere yawe. Nuko murabeho.” |
| 31. | Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk’uko bategetswe, bamujyana muri Antipatiri. |
| 32. | Bukeye bw’aho basubira mu rugo rw’igihome, basiga abagendera ku mafarashi ngo abe ari bo bamujyana. |
| 33. | Abo bageze i Kayisariya, baha umutegeka mukuru rwa rwandiko, bamushyikiriza na Pawulo. |
| 34. | Amaze kurusoma abaza igihugu Pawulo yaturutsemo. Bamubwiye yuko ari Umunyakilikiya |
| 35. | abwira Pawulo ati “Abarezi bawe nibamara kuza nzumva ibyawe byose.” Ategeka ko bamurindira mu rukiko rwa Herode. |