Bajyana Pawulo mu nkuge kugira ngo bajye muri Italiya |
| 1. | Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n’izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito. |
| 2. | Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w’i Tesalonike. |
| 3. | Bukeye bw’aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire. |
| 4. | Dutsukira aho duhita munsi y’ikirwa cy’i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere. |
| 5. | Twambutse inyanja ihereranye n’i Kilikiya n’i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w’i Lukiya. |
| 6. | Umutware utwara umutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo. |
| 7. | Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw’i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y’ikirwa kitwa i Kirete imbere y’i Salumoni, kucyikingaho umuyaga. |
| 8. | Tugikikira bituruhije cyane, tugera ahantu hitwa i Myaro myiza bugufi bw’umudugudu witwa i Lasaya. |
| 9. | Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n’iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagira inama ati |
| 10. | “Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby’inkuge n’ibirimo gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu na bwo.” |
| 11. | Ariko umutware utwara umutwe yumvira umwerekeza na nyir’inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze. |
| 12. | Kandi kuko umwaro atari mwiza gutsikamo kuhamarira amezi y’imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y’imbeho, ari ho umwaro w’i Kirete werekera hagati y’ikasikazi h’iburasirazuba n’ikusi h’iburasirazuba. |
| 13. | Nuko umuyaga uturutse ikusi uhushye buhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira bugufi cyane bw’i Kirete. |
| 14. | Maze umwanya muto ushize, baterwa n’umuyaga uhuha cyane witwa Urakulo, uturuka kuri icyo kirwa. |
| 15. | Inkuge irahehwa ntiyabasha kugema umuyaga, turayireka ijya aho ishaka. |
| 16. | Duhita munsi y’akarwa kitwa Kilawuda twikingaho umuyaga, maze tubona uko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhije cyane. |
| 17. | Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y’inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyi usaya witwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n’umuyaga. |
| 18. | Dukomeza guteraganwa n’umuyaga cyane, nuko bukeye bw’aho baroha imitwaro mu nyanja. |
| 19. | Ku munsi wa gatatu bajugunya iby’inkuge mu nyanja. |
| 20. | Kandi hashize iminsi myinshi izuba n’inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y’umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira. |
| 21. | Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu. |
| 22. | Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge, |
| 23. | kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w’Imana, ndi uwayo nyikorera |
| 24. | akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose.’ |
| 25. | Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. |
| 26. | Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.” |
Inkuge irengerwa, bose bakira |
| 27. | Ijoro rya cumi n’ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye. |
| 28. | Bagera uburebure bw’amazi y’imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugera babona nka metero mirongo itatu. |
| 29. | Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y’inkuge ibyuma bine byo kuyitsika, bifuza ko bucya. |
| 30. | Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanurira indere mu nyanja, basa n’abashaka kujugunya imbere y’inkuge ibyuma byo kuyitsika. |
| 31. | Pawulo abwira umutware utwara umutwe n’abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.” |
| 32. | Maze abasirikare baca imigozi y’indere, barayireka iragenda. |
| 33. | Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n’ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa. |
| 34. | Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfuka ku mitwe yanyu.” |
| 35. | Amaze kuvuga atyo yenda umutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho. |
| 36. | Bose babona ihumure, na bo bararya. |
| 37. | Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu. |
| 38. | Bamaze guhaga baroha amasaka mu nyanja kugira ngo borohereze inkuge. |
| 39. | Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kiriho umusenyi bajya inama y’uko bashobora komoreraho inkuge. |
| 40. | Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsitse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamura umwenda w’imbere uyigendesha berekeza ku musenyi. |
| 41. | Ariko bageze mu ihuriro ry’amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y’amazi. Nuko umutwe w’inkuge w’imbere urashinga ntiwanyeganyega, maze uw’inyuma umenagurwa n’imbaraga y’umuraba. |
| 42. | Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugira ngo hatagira uwo muri zo woga agacika. |
| 43. | Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi koga biroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe, |
| 44. | n’abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira. |