Kamere y’Abakorinto ibavutsa kwigishwa ibikomeye |
   | 1. | Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo. |
   | 2. | Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha |
   | 3. | kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu? |
   | 4. | Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere? |
   | 5. | Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk’uko Imana yabahaye umurimo? |
   | 6. | Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. |
   | 7. | Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhira, keretse Imana ikuza. |
   | 8. | Utera n’uwuhira barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we, |
   | 9. | kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo. |
   | 10. | Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho, |
   | 11. | kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. |
   | 12. | Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri, |
   | 13. | umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese. |
   | 14. | Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho azahabwa ingororano, |
   | 15. | ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk’ukuwe mu muriro. |
   | 16. | Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe? |
   | 17. | Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe. |
   | 18. | Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by’iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri. |
   | 19. | Mbese ntimuzi ko ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.” |
   | 20. | Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.” |
   | 21. | Nuko ntihakagire umuntu wirata abantu, |
   | 22. | kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu |
   | 23. | namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw’Imana. |