Umudendezo w’ababwirizabutumwa |
   | 1. | Mbese si ndi uw’umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuri umurimo wanjye mu Mwami? |
   | 2. | Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebwe ubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y’Umwami. |
   | 3. | Ibi ni byo nireguza ku bandega. |
   | 4. | Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa? |
   | 5. | Ntitwakwemererwa kugira abagore bizera, ngo tujyane na bo nk’uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b’Umwami Yesu na Kefa? |
   | 6. | Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhuka kwikorera? |
   | 7. | Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame? |
   | 8. | Mbese ibyo mbivuze nk’umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo? |
   | 9. | Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo “Ntugahambire umunwa w’inka ihonyora ingano.” Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa, |
   | 10. | cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, si ugushidikanya byanditswe ku bwacu, kuko umuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhuzi akwiriye guhura yiringira kuzahabwaho. |
   | 11. | Mbese ubwo twababibyemo iby’Umwuka, ntibikwiriye ko tubasaruramo ibyo gutunga umubiri? |
   | 12. | Abandi ko bafite ubwo butware kuri mwe, nkanswe twebwe? Ariko ntituragakoresha ubwo butware, ahubwo twihanganira byose kugira ngo tutabera inkomyi ubutumwa bwiza bwa Kristo. |
   | 13. | Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n’iby’urusengero, kandi abakora imirimo y’igicaniro bakagabana iby’igicaniro? |
   | 14. | N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa. |
   | 15. | Ariko jyeweho nta cyo muri byo nakurikije, kandi sinandikiye ibyo kugira ngo mubinkorere. Ibyambera byiza ahubwo ni uko napfa, kuruta ko umuntu yahindura ubusa uko kwirata kwanjye. |
   | 16. | Iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano. |
   | 17. | Iyo mbikora mbikunze ndagororerwa, ariko iyo mbikora ngononwa mbitewe gusa n’uko mpawe ubusonga, |
   | 18. | nzagororerwa iki? Nuko rero iyo mvuga ubutumwa mbuvuga ku buntu, ntakurikije rwose ubutware bwanjye bw’umubwirizabutumwa. |
Pawulo yifatanya n’abantu batari bamwe ngo abone uko abakiza |
   | 19. | Nubwo kuri bose ndi uw’umudendezo, nihinduye imbata ya bose kugira ngo ndusheho kunguka benshi. |
   | 20. | Ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n’amategeko nabaye nk’utwarwa n’amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n’amategeko. |
   | 21. | Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo. |
   | 22. | Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe. |
   | 23. | Kandi ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo. |
   | 24. | Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. |
   | 25. | Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. |
   | 26. | Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. |
   | 27. | Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe. |