Pawulo agaragaza ingero z’umurimo we mu by’Imana |
   | 1. | Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw’ubugwaneza n’ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka. |
   | 2. | Nuko ndabahendahenda kugira ngo ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk’uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y’abantu. |
   | 3. | Nubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu, |
   | 4. | kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. |
   | 5. | Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo. |
   | 6. | Kandi twiteguye guhora kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora. |
   | 7. | Ibiri imbere yanyu ni byo mureba: niba hari umuntu wiringiye ko ari uwa Kristo yibwire n’ibi, yuko uko ari uwa Kristo ari ko natwe turi. |
   | 8. | Kuko nubwo nkabya kwirata ubutware bwacu Umwami wacu yaduhereye kugira ngo tububake tutabasenya, sinzakorwa n’isoni |
   | 9. | ne gutekerezwa ko meze nk’ubateza ubwoba inzandiko zanjye. |
   | 10. | Kuko bavuga bati “Inzandiko ze zivugisha ubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.” |
   | 11. | Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumeze ku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumeze no ku byo dukora duhari. |
   | 12. | Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo nta bwenge bagira. |
   | 13. | Naho twe ntitwirata kurenza urugero, ahubwo dutekereza urugero rwacu ko ruhwanye n’ingabano z’aho Imana yatugereye, ngo tugere no kuri mwe. |
   | 14. | Ntidusingira kurenga ingabano zacu, ngo tumere nk’abatageze kuri mwe, kuko twageze no kuri mwe koko tuzanye ubutumwa bwiza bwa Kristo. |
   | 15. | Ntitwirata kurenza urugero, ntitwirata n’ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukura tuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe |
   | 16. | kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Si ukugira ngo twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi. |
   | 17. | Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka, 18kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa. |