| 1. | Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. |
| 2. | Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza. |
| 3. | Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera, |
| 4. | cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. |
| 5. | Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n’Imana. |
| 6. | Ntihakagire umuntu ubohesha amagambo y’ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w’Imana abatayumvira. |
| 7. | Nuko ntimugafatanye na bo, |
| 8. | kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo, |
| 9. | kuko imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri. |
| 10. | Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. |
| 11. | Ntimukifatanye n’imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane |
| 12. | kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. |
| 13. | Ariko byose iyo bitangajwe n’umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n’umucyo cyose gihinduka umucyo. |
| 14. | Ni cyo gituma bivugwa ngo “Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!” |
| 15. | Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, |
| 16. | mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. |
| 17. | Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. |
| 18. | Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. |
| 19. | Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. |
| 20. | Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, |
| 21. | kandi mugandukirane ku bwo kubaha Kristo. |
Uko abagabo n’abagore bakwiriye kumererana |
| 22. | Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, |
| 23. | kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. |
| 24. | Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose. |
| 25. | Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira |
| 26. | ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye |
| 27. | aryishyire rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge. |
| 28. | Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, |
| 29. | kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero, |
| 30. | kuko turi ingingo z’umubiri we. |
| 31. | Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. |
| 32. | Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n’Itorero. |
| 33. | Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we. |