Inshingano y’ab’urugo |
| 1. | Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. |
| 2. | Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), |
| 3. | kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi. |
| 4. | Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu. |
| 5. | Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubiri nk’uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu. |
| 6. | Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk’abanezeza abantu, ahubwo mumere nk’imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima. |
| 7. | Mubakorere mubyishimiye nk’abakorera Umwami wacu, mutari nk’abakorera abantu. |
| 8. | Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n’Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw’umudendezo. |
| 9. | Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni. |
Uburyo bwo gutwara intwaro z’Imana |
| 10. | Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. |
| 11. | Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. |
| 12. | Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. |
| 13. | Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. |
| 14. | Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, |
| 15. | mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, |
| 16. | kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. |
| 17. | Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, |
| 18. | musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose. |
| 19. | Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza, |
| 20. | ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk’uko binkwiriye. |
| 21. | Kandi Tukiko, mwene Data ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka ukorera mu Mwami, azabasobanurira byose kugira ngo namwe mumenye ibyanjye uko meze. |
| 22. | Ni we mwatumyeho ku bw’ibyo ngo mumenye ibyacu, kandi ahumurize imitima yanyu. |
| 23. | Amahoro abe muri bene Data, n’urukundo rufatanije no kwizera, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. |
| 24. | Ubuntu bw’Imana bubane n’abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya. |