Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko rero bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n’ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by’ukuri, ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na Kilementi n’abandi bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ibyo nabigishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nishimiye cyane mu Mwami wacu, kuko na none nubwo byatinze mwongeye kunzirikana, icyakora mwaranzirikanaga ariko mwaburaga uburyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Ishimwe Pawulo ashimira Abafilipi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ariko mwagize neza, ubwo mwese mwafatanije imibabaro yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ndetse n’i Tesalonike mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa ahubwo ni kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n’ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk’umubabwe uhumura neza n’igitambo cyemewe gishimwa n’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Icyubahiro kibe icy’Imana yacu, ari yo Data wa twese iteka ryose, Amen.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Nimuntahirize abera bose bari muri Kristo Yesu. Bene Data turi kumwe barabatashya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Abera bose barabatashya, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abafilipi igice cya: