| 1. | Ariko bene Data, iby’ibihe n’iminsi ntimugomba kubyandikirwa, |
| 2. | kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. |
| 3. | Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato. |
| 4. | Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura, |
| 5. | kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima. |
| 6. | Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha |
| 7. | kuko abasinzira basinzira nijoro, n’abasinda bagasinda nijoro. |
| 8. | Ariko twebweho ubwo turi ab’amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero. |
| 9. | Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n’Umwami wacu Yesu Kristo |
| 10. | wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we. |
| 11. | Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk’uko musanzwe mubikora. |
Indunduro |
| 12. | Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana. |
| 13. | Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo. Mugirirane amahoro. |
| 14. | Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. |
| 15. | Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose. |
| 16. | Mwishime iteka, |
| 17. | musenge ubudasiba, |
| 18. | mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. |
| 19. | Ntimukazimye Umwuka w’Imana |
| 20. | kandi ntimugahinyure ibihanurwa, |
| 21. | ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza, |
| 22. | mwirinde igisa n’ikibi cyose. |
| 23. | Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. |
| 24. | Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora. |
| 25. | Bene Data, mudusabire. |
| 26. | Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera. |
| 27. | Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko. |
| 28. | Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe. |