Pawulo ahugurira Timoteyo kwitanga amaramaje |
| 1. | Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu, |
| 2. | kandi ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi. |
| 3. | Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. |
| 4. | Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare. |
| 5. | Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk’uko bitegetswe. |
| 6. | Umuhinzi uhinga ni we ukwiriye kubanza kwenda ku mbuto. |
| 7. | Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguha ubwenge muri byose. |
| 8. | Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk’uko ubutumwa nahawe buvuga, |
| 9. | ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururu nk’umugome, nyamara ijambo ry’Imana ryo ntiribohwa n’iminyururu. |
| 10. | Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw’intore z’Imana, kugira ngo na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n’ubwiza buhoraho. |
| 11. | Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we, |
| 12. | kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana, |
| 13. | kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.” |
Ibyerekeye kwirinda impaka |
| 14. | Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva. |
| 15. | Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri. |
| 16. | Ariko amagambo y’amanjwe atari ay’Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha, |
| 17. | kandi ijambo ryabo rizaryana nk’igisebe cy’umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto, |
| 18. | kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe. |
| 19. | Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.” |
| 20. | Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. |
| 21. | Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. |
| 22. | Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye. |
| 23. | Nyamara ibibazo by’ubupfu n’iby’abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane. |
| 24. | Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, |
| 25. | agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri, |
| 26. | basinduke bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri, babone gukora ibyo Imana ishaka. |