Kwihanganira ibitugerageza dukurikije icyitegererezo cya Kristo |
| 1. | Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye |
| 2. | dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana. |
| 3. | Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu. |
| 4. | Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha, |
| 5. | kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk’abana ngo “Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari nagucyaha. |
| 6. | Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.” |
| 7. | Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b’Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? |
| 8. | Ariko niba mudahanwa nk’abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri. |
| 9. | Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w’imyuka tugahoraho? |
| 10. | Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk’uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe. |
| 11. | Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo. |
| 12. | Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye, |
| 13. | kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire. |
| 14. | Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. |
| 15. | Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, |
| 16. | kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe. |
| 17. | Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira. |
Itandukaniro ry’iby’ubwami bw’Imana bwo mu isezerano rya kera, n’ubwo mu isezerano rishya |
| 18. | Ntimwegereye wa musozi ubasha gukorwaho wakaga umuriro, cyangwa ngo mwegere igicu n’umwijima w’icuraburindi n’umuyaga w’ishuheri, |
| 19. | n’ijwi ry’impanda n’iry’amagambo, abaryumvise bakingingira kutongerwaho ijambo, |
| 20. | kuko batashoboye kwihanganira ibyategetswe, ngo “Naho yaba inyamaswa ikoze kuri uwo musozi bayicishe amabuye.” |
| 21. | Ibyo byose byari ibiteye ubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfite ubwoba cyane ndahinda umushyitsi.” |
| 22. | Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n’ururembo rw’Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry’abamarayika batabarika, |
| 23. | n’Itorero ry’abana b’impfura banditswe mu ijuru, mwegereye n’Imana umucamanza wa bose n’imyuka y’abakiranutsi batunganijwe rwose. |
| 24. | Mwegereye na Yesu umuhuza w’isezerano rishya, mwegereye n’amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli. |
| 25. | Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru! |
| 26. | Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n’ijuru na ryo.” |
| 27. | Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho. |
| 28. | Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya |
| 29. | kuko Imana yacu ari umuriro ukongora. |