   | 1. | Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu? |
   | 2. | Murararikira ariko nta cyo mubona, murica kandi mugira ishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba, |
   | 3. | murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi. |
   | 4. | Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana. |
   | 5. | Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n’ishyari”? |
   | 6. | Ariko nubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.” |
   | 7. | Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga. |
   | 8. | Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima. |
   | 9. | Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda. |
   | 10. | Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru. |
   | 11. | Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza. |
   | 12. | Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine ari yo ibasha gukiza no kurimbura, ariko wowe uri nde ucira mugenzi wawe urubanza? |
   | 13. | Nimwumve yemwe abavuga muti “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu”, |
   | 14. | nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka. |
   | 15. | Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.” |
   | 16. | Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi. |
   | 17. | Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha. |