Inshingano y’abakuru b’Itorero n’abasore |
| 1. | Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa. |
| 2. | Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze |
| 3. | kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi. |
| 4. | Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika. |
| 5. | Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. |
| 6. | Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. |
| 7. | Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. |
| 8. | Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. |
| 9. | Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro. |
| 10. | Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato. |
| 11. | Icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen. |
| 12. | Mbandikiye uru rwandiko rw’amagambo make, rwanditswe n’ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw’Imana navuze ari ubw’ukuri, nimubuhagararemo mushikamye. |
| 13. | Itorero ry’i Babuloni ry’abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Mariko umwana wanjye na we arabatashya. |
| 14. | Mutashyanishe guhoberana k’urukundo. Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo. |