Irimbuka rya Babuloni |
| 1. | Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. |
| 2. | Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa. |
| 3. | Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi by’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara.” |
| 4. | Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. |
| 5. | Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo. |
| 6. | Muwiture ibihwanye n’ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri. |
| 7. | Nk’uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’ |
| 8. | Ku bw’ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy’imbaraga.” |
| 9. | Kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabona umwotsi wo gutwikwa kwawo, |
| 10. | bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati “Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudu munini we. Yewe Babuloni wa mudugudu ukomeye we, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe iteka uciriwe ho rigusohoyeho!” |
| 11. | N’abatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzaba akigura urutundo rwabo, |
| 12. | ari izahabu ari ifeza, ari amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, n’imyenda y’ibitare myiza n’imyenda y’imihengeri, na hariri n’imyenda y’imihemba, n’ibiti byose by’imibavu n’ibintu byose byaremwe mu mahembe y’inzovu, n’ibintu byose byabajwe mu biti by’igiciro cyinshi cyane, n’ibyacuzwe mu miringa n’ibyacuzwe mu cyuma, n’ibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari, |
| 13. | na mudarasini n’ibinzari, n’imibavu n’amavuta meza nk’amadahano, n’icyome n’inzoga n’amavuta ya elayo, n’ifu y’ingenzi n’amasaka, n’inka n’intama, n’amafarashi n’amagare, n’imibiri y’abantu n’ubugingo bwabo. |
| 14. | (Kandi imbuto umutima wawe wifuzaga zigukuweho, n’ibintu byose biryoha neza n’ibisa neza bigushizeho, ntibazabibona ukundi.) |
| 15. | Abatundaga ibyo, abo uwo mudugudu watungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga |
| 16. | bavuge bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye wambitswe imyenda y’ibitare myiza n’iy’imihengeri n’iy’imihemba, kandi ukarimbishwa n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imarigarita, |
| 17. | ubonye ishyano kuko mu isaha imwe ubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!” Kandi aberekeza bose n’umuntu wese wambukira mu nkuge hose, n’abasare n’abatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure, |
| 18. | kandi bakireba umwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati “Ni mudugudu ki uhwanye n’uriya mudugudu ukomeye?” |
| 19. | Bītumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe. |
| 20. | Wa juru we, namwe abera n’intumwa n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!” |
| 21. | Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi. |
| 22. | Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n’abahimbyi b’indirimbo, n’abavuza imyironge n’abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi. |
| 23. | Umucyo w’itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry’umukwe n’iry’umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n’uburozi bwawe. |
| 24. | Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse.” |