Yanditswe na Hategekimana kuwa 11-04-2018 saa 22:10:55 | Yarebwe: 6301
Yakomotse he?
Yesu Kristo atandukanye n’abantu bose, kuko we yabanje kuba mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka mbere yuko avukira ku isi (
Yohana 8:23
23.Arababwira ati Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru. Mwebwe muri abiyisi, ariko jyewe sindi uwiyisi.
Yohana 1:14
14.Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa nubwUmwana wikinege wa Se), yuzuye ubuntu nukuri.
Imigani 8:22-30
22.Uwiteka mu itangira ryimirimo ye yarangabiye, Ataragira icyo arema. 23.Uhereye kera kose narimitswe, Uhereye mbere na mbere isi itararemwa. 24.Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe, Amasōko adudubiza amazi menshi ataraboneka. 25.Imisozi miremire itarahagarikwa, Iyindi itarabaho naragaragajwe. 26.Yari itararema isi no mu bweru, Numukungugu wisi utaratumuka. 27.Igihe yaringanije amajuru nari mpari, Igihe yashingaga urugabano rwikuzimu, 28.Mu gihe yakomereje ijuru hejuru, No mu gihe amasōko yikuzimu yahawe imbaraga, 29.Igihe yahaye inyanja urubibi rwayo, Kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo, Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro zisi. 30.Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi wumuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo,
Abakolosayi 1:15-16
15.Ni na we shusho yImana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, 16.kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka nibitaboneka, intebe zubwami nubwami bwose, nubutware bwose nubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
Kuki Yesu yaje ku isi?
Imana yohereje Umwana wayo ku isi igihe yavanaga ubuzima bwe mu ijuru, ikabwimurira mu nda y’umuyahudikazi w’isugi witwaga Mariya. Ku bw’ibyo, Yesu ntiyari afite se w’umuntu (
Luka 1:30-35
30.Marayika aramubwira ati Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana. 31.Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu. 32.Azaba mukuru, azitwa Umwana wIsumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe yubwami ya sekuruza Dawidi, 33.azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira. 34.Mariya abaza marayika ati Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana numugabo? 35.Marayika aramusubiza ati Umwuka Wera azakuzaho, nimbaraga zIsumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana wImana.
Kutwigisha ukuri ku byerekeye Imana
Kutubera icyitegererezo mu birebana no gukora ibyo Imana ishaka ndetse n’igihe twaba turi mu ngorane.
Gutanga ubuzima bwe butunganye ngo bube “incungu” “
Matayo 20:28
28.nkuko Umwana wumuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.
Kuki dukeneye incungu?
Incungu ni ikiguzi gitangwa kugira ngo umuntu washoboraga kwicwa arokoke (“
Kuva 21:29-30
29.Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice. 30.Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciye byose gucungura ubugingo bwe.
Itangiriro 2:16-17
16.Uwiteka Imana iramutegeka iti Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, 17.ariko igiti cyubwenge bumenyesha icyiza nikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.
Abaroma 5:12
Yesu yaturokoye iteka ryazanywe nigicumuro cya Adamu 12.Kuko bimeze bityo, nkuko ibyaha byazanywe mu isi numuntu umwe, urupfu rukazanwa nibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.
Abaroma 6:23
23.kuko ibihembo byibyaha ari urupfu, ariko impano yImana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
Ninde wari gutanga incungu ngo adukize urupfu? Iyo dupfuye tuba duhawe igihano cy’ibyaha twe ubwacu twakoze. Umuntu udatunganye ntashobora gutangira abandi incungu y’ibyaha bakoze (
Zaburi 49:7-19
7.Biringira ubutunzi bwabo, Bakirata ibintu byabo byinshi. 8.Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato, Cyangwa guha Imana incungu ye. 9.-10Kugira ngo arame iteka atabona rwa rwobo, Kuko incungu yubugingo bwabo ari iyigiciro cyinshi, Ikwiriye kurekwa iteka. 11.Kuko abona ko abanyabwenge bapfa, Umupfapfa numeze nkinka bakarimbukana, Bagasigira abandi ubutunzi bwabo. 12.Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose, Nubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose, Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo. 13.Ariko umuntu ntahorana icyubahiro, Ahwanye ninyamaswa zipfa. 14.Iyo nzira yabo ni iyubupfu, Ariko ababazunguye bashima amagambo yabo. 15.Bashorererwa kujya ikuzimu nkumukumbi wintama, Urupfu ruzabaragira. Abatunganye bazabatwara mu gitondo, Ubwiza bwabo buzahabwa ikuzimu ngo butsembwe, Butagira aho kuba. 16.Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye, Ibukure mu kuboko kwikuzimu, Kuko izanyakira. 17.Ntubitinye umuntu natunga, Icyubahiro cyinzu ye kikagwira, 18.Kuko napfa atazagira icyo ajyana, Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire. 19.Nubwo yibwiraga akiriho ko ahiriwe, Kandi nubwo abantu bagushima witungishije,
Kuki Yesu yapfuye?
Yesu yari atandukanye natwe kuko we yari atunganye rwose. Ku bw’ibyo, ntibyari ngombwa ko apfa, kuko atigeze akora icyaha. Ahubwo yapfuye azize ibyaha byacu. Kubera ko Imana ikunda abantu urukundo ruhebuje, yohereje umwana wayo kugirango adupfire
Yohana 3:16
16.Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo wikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Abaroma 5:18-19
18.Nuko rero, ubwo igicumuro cyumuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe numuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo. 19.Kandi nkuko kutumvira Imana kumuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira kumwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.