Indirimbo ya 14 mu AGAKIZA

1
Isezerano ry’ Umwami Mana
Ntirihinduka habe na gato
Nahw imisozi yose yavaho,
Ryo ntirivaho na gato
Gusubiramo
Isezerano ry’ Imana yacu,
Ntirihinduka habe na gato
Nahw inyenyeri zo zakwijima,
Isezerano rihoraho
2
Isezerano rye rihoraho,
Haba mu byago no mu mwijima,
Naho nananirwa rnu ntambara,
Ryo ntirivaho na gato
3
Isezerano rye rihoraho,
Haba mu ndwara, haba mu rupfu
Imana Data ihor’ impoza,
Kubw’ isezerano, ryayo
4
Isezerano ryayo ribaho,
Izankangura kuva mu rupfu
Kwa Data ni ho nzambikw’ ikamba,
Bitewe n’ isezerano