Indirimbo ya 67 mu AGAKIZA

1
Ba bakobga cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe
bari bajyany’ amatara yabo, Ngw abamurikire mu mwijima
Abatanu bar’ abanyabgenge, Bujuj’ amavuta mu mperezo,
Nahw abandi batanu b’ abapfu mu mperezo zabo hari humye
2
Hanyuma yah’ umukw’ aratinda Nuko bose barahunikira
Bigeze mu gihe cy’ igicuku, Habah’ urusaku bat’ araje !
Bumvv’ irindi jwi rivuga riti: Mwihute kumusanganira
Ba bakobga bose bitegura Gutunganya ya matara yabo
3
Ba bapfu btangira kuvuga bati Kw amatara yac’ ataka!
Bati: Nyamuneka, nshuti zacu, Nimuduhe ku mavuta yanyu
Na bo bati: Ntabgo yadukwira, Nimugende mujye kwigurira
Bafat’ inzir’ ubgo baragenda Bajya gushak’ aho bagurira
4
Uwo mwanya bamaze kuv’ aho, Umukw’ aherakw arasohora
Ba bakobga bar’ abanyabgenge Binjirana n’ umukwe mu bukwe
Ba bapfu baza bavuga bati: Data-buja we, dukingurire
arabasubiz’ ati: Simbazi. aherakw arabakingirana
5
Nta bgo tuz’ umubsi cyangw’ igihe, Tube maso n’ amatara yacu
Yes’ ashobora kutwuzuriza Amavuta mu mitima yacu
Mwene Data, wumv’ izi nyigisho Zituruka k’ Umukiza wacu
Ukwiriye kwitegura kumusanganir’ ubg’ agaruka