1
Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane
Ariko se ko ntaz’ inzir’ ingezayo, Ni nd’ ubasha kuyinyereka
/: Ngwino vuba, ngwino vuba! Umukiz’ arakwerek’ inzira. : /
2
Ubwo najyaga ngendagend’ uko nshaka Nih’ umucyo wantunguye
Uwo mucyo waramurikaga cyane Uturuka ku musaraba
/: Natungu we n’ uwo mucyo, Uwo mucyo wa ngezemo rwose. : /
3
Kand’ ijwi ryaturutse mur’ uwo mucyo, Riti; Niwambur’ inkweto
Kuko han’ ugeze hahinduts’ ahera Kand’ Imana nay’ ar’ iyera
/: None nsigaye nyoborwa Neza rwose n’ iyo Mana yera. : /
4
Habab’ umunezero mwinshi mw ijuru Umunyabyaha yihannye
None Yesu naw’ aragutegereje Kugira ngo wezwe mw iriba
/: Ngwino we zwe, ngwino wezwe, Amaraso y’ a rakweza rwose. : /
5
Kandimumenye ko azagaruka vuba. Azab’ aje nk’ umujura
Nyir’ inz’ iy’ ameny’ igih’ umujur’ aza Yaba maso kugez’ ubw’ atibwa
/: Mube maso, mube maso, Kuko mutaz’ umunsi n’ igihe. : /
6
Kandi mumenyc ko ngiye kuza vuba
Nzaba nzanywe no guhemba Ibikwiranye n’ umurimo w’ umuntu
/: Nimukomez’ icyo mwahawe. Kor’ ibyiza, kugira ngo Uzahembw’ ibikwiranye na byo. : /
7
Najyanywe no kubatcgurir’ aha nyu, Kugira ngo muzabeho
Hariy’ ibyicaro byinshi kandi byiza Mukwiriye kuzabyicaramo
/: Nimusenge cyane cyanc Kugira ngo mutazaburayo. : /