Indirimbo ya 80 mu GUHIMBAZA

1
Dukoran’ umwete, dukorer’ Imana!
Twihute dukurikiz’ Umwami wacu!
Ijambo rye ni ryo riduh’ imbaraga;
Tugir’ umwete mwinshi tumuyoboke!
Gusubiramo
Dukore, dukore, dukore, dukore.
Twizere, twitonde, Duhore twitez’ Umwami!
2
Dukoran’ umwete! Duhaz’ abashonje!
Tuyobor’ abaremby’ aho bakirira.
Ni ko kwamamaz’ inkuru y’ Umukiza,
Dukomeze twiratan’ umusaraba.
3
Dukoran’ umwete, dutarure bose!
Kukw ingoma zo hasi zizahanguka.
Kand’ Uwitek’ azasingizwa na bose,
Abera bazaririmba ko bakize.
4
Dukoran’ umwete, Dutebuts’ Umwami
Kukw igihe cy’ isarura kiri hafi,
Tujye gutur’ iwabo w’ abacunguwe,
Tuzahora turirimb’ uko twakize.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 80 mu Guhimbaza