Indirimbo ya 139 mu GUHIMBAZA

1
Nabony’ inshut’ ihebuje! Yankunze ntarabaho;
Yanyiyegereshej’ ineza n’urukundo rw’iteka,
Bituma dushyikirana ubudatandukana;
Kuko nd’ uwe, na we n’ uwanjye, ibihe bidashira.
2
Nabony’ inshut’ ihebuje! Yamberey’ impongano.
Urets’ ibyo kump’ ubugingo, yaranyitangiriye.
Nta cyo mfite nit’ icyanjye, kuko tubisangiye.
Ndamwiyeguriye burundu; ibihe bidashira.
3
Nabony’ inshut’ ihebuje! Nyir’ ubutware bwose!
Ni bw’ indindish’ uko bukeye; izangeza mw ijuru.
Ibyiza byanshyizw’ imbere binsubizamw intege;
Reka nkore, noye kwiganda, ngez’ ubw’ izanduhura.
4
Nabony’ inshut’ ihebuje! y’impuhwe n’urukundo.
Ni y’ indind’ ikanyunganira; ni y’ indenger’ iteka.
Mbese n’ iki cyadutanya, ko dukundana rwose?
N’ iby’iyi si, cyangwa s’urupfu ? Oya, nzab’uw’iteka.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 139 mu Guhimbaza