Indirimbo ya 150 mu GUHIMBAZA

1
Mbes’ abasaruzi bari hehe,
Bo gusarur’ abakiranutsi?
Babangir’ ukuri nk’ imihoro,
Kandi ntibab’ar’ abanyabute.
Gusubiramo
Abasaruzi se bari he?
Ngo bafatanye natwe gusarura,
Maze twishime, turi kumwe,
Isarura ni rirangira
2
Mushakire mu mihana yose;
Nubw’ urwiri rwarenga ku ngano;
Muzishake kuko zirurimo,
Zose muzisarurir’ Imana.
3
Dor’ imirima yereye rimwe,
Kandi bose bitez’ isarura;
Arikw abasaruzi ni bake,
Umurimo wab’ urabasaze.
4
Mwa bantu mwe, mwahur’ imihoro!
Musarur’ igihe kirageze!
Mushishikare Umwam’ araje;
Dor’ abazaniy’ ingororano!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 150 mu Guhimbaza