Indirimbo ya 194 mu GUHIMBAZA

1
I muhira hahirwa, har’ urukundo;
Byose bib’ amahoro, har’ urukundo.
Ntihab’ impagarara, n’urutoto n’inkeke;
Hab’ ibyishimo bisa, har’ urukundo.
Gusubiramo
Ineza mu rugo,
Ni y’ izan’ ibyishimo, har’ urukundo.
2
Ivundi ryanezeza, har’ urukundo;
Ntihaba kirogoya, har’ urukundo.
Ibiri mu nzu byose byahinduk’ inyamibwa,
Hab’ ibyishimo bisa, har’ urukundo.
3
Yes’ akunda kuhaba, har’ urukundo;
Isi yos’ irishima, har’ urukundo.
Isanzure ry’ijuru, ryuzur’ umucyo waka,
N’Iman’ ikamwenyura, har’ urukundo.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 194 mu Guhimbaza