Indirimbo ya 252 mu GUHIMBAZA

1
Nimucan’ amatabaza, Umwijim’ ubay’ icyago,
Hazab’ umwijim’ ukaze, Umwam’ ataragaruka.
Gusubiramo
Mubonez’ amatabaza,
Kandi nimwubah’ Imana,
Kuza kw’ Umwami kuri hafi,
Mubonez’ amatabaza.
2
Abant’ ibihumbi byinshi, Bahinyur’ ubu butumwa,
Natwe tubushikamyemo, Dutegerez’ Umukiza.
3
Ijambo rye n’ itabaza, Ntituzigera tuyoba,
N’ ubw’ amakub’ ari hose, Ntabw’ Iman’ izaduhana.
4
Dukor’ imirimo myiza, Twe guh’ ab’ iy’ is’ urwaho,
Tuzabiherw’ imigisha, Nidukomeza kwizera.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 252 mu Guhimbaza