1
Singizwa Yesu, Umukiza Yazutse .Yesu yaneshej’ urupfu, Iteka ryose,
Marayik’ ufit’ umucyo, Aramanuka, Yakinguye igituro, Yesu aranesha,
Singizwa Yesu, Umukiza Yazutse, Yesu yaneshej’ urupfu, Iteka ryose.
2
Itegereze: Ni Yesu Umukiza, Umucunguzi w’ abantu, Ntushidikanye,
Ishime kand’ uririmbe! Yesu ariho! Ongera ubyamamaze, Yesu ni muzima
Itegereze: Ni Yesu Umukiza, Umucunguzi w’ abantu, Ntushidikanye.
3
Nta bwoba mfite! Yesu ni muzima pe! Nzajya musingiz’ iteka, Mahoro yanjye.
Yesu yaraneshereje niwe nizeye. Ni Yesu umbeshejeho, Sinzigera ntinya,
Nta bwoba mfite! Yesu ni muzima pel Nzajya musingiz’ iteka, Mahoro yanjye.