Indirimbo ya 281 mu GUHIMBAZA

1
Wiringir’ Umwam’ Imana, Kukw’ ari y’ izakuyobora,
Izere Nyir’ imigisha, Niw’ uzagukenura.
Gusubiramo
Izer’ uko yakubwiye,
Yihang’ amas’ iteka ryose,
Uyiringire ibihe byose,
Niyo Mwungeri wawe.
2
Wiringir’ Umwam’ Imana, Umushukanyi nakwegera,
Wiringir’ Umwam’ Imana, Ujy’ uyihungiraho.
3
Wiringir’ Umwam’ Imana, Mu birushya no mu makuba,
Wiringir’ Umwam’ Imana, Yih’ umutwaro wawe.
4
Wiringir’ Umwam’ Imana, Mu mibereho yawe yose,
Wiringir’ Umwam’ Imana, Kugez’ ahw azazira.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 281 mu Guhimbaza