Indirimbo ya 30 mu GUSHIMISHA

1
Ai Mukunzi wanjye we,
Umpe kukwihishamo
Iyo ntewe n’ iby’ isi
N’ ingabo za Satani,
Mutabaz’ umpish’ ubgo,
Ba banzi be kumfata
Umber’ ubuhungiro,
Mu rupf’ uzanyakire
2
Nta bundi buhungiro,
Mwam’ unyirokorere;
We kunsiga, Krisito,
Komez’ ujy’ undengera
Ni Wow’ ump’ imbaraga,
Nta wundi mfit’ umfasha;
Mbundikiz’ amababa,
Uhor’ undind’ ibibi
3
Ur’ umunyambabazi
Zitarangira, Yesu;
Usindagiz’ urushye,
N’ urway’ uramukiza,
Urera bihebuje,
Nta bgo ngutunganiye;
Ndi mubi bikabije,
Wow’ urakiranuka
4
Yesu ni Wowe soko
Y’ amazi y’ ubugingo,
Reka nkunyweho cyane,
Undudubiz’ imbere
Nuk’ umutima wanjye
Ujye wuzur’ iteka,
Amazi y’ iyo soko
Abe mensh’ adakama



Uri kuririmba: Indirimbo ya 30 mu Gushimisha